Namenya nte ibyo Imana ishaka?

Nuko bene Data ndabinginga ngo mutange imibiri yanyu ibe, ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikoirera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Abaroma 12:1-2

Abantu benshi bahora bifuza kumenya ibyo Imana ibashakaho. Ni ngombwa kwifuza kubimenya kuko iyo tubimenye, tuba dufite n’amahirwe yo kumenya kamere y’Imana muri rusange. Kenshi ibyo umuntu ahora atekereza ni byo byerekana ibyo akunda n’ibyo yanga. Imana nayo ni uko. Ibyo ikunda n’ibyo yanga tubimenyera mu ijambo ryayo. Tumenye ibyo Imana ishaka, twaba tuyisobanukiwe by’ukuri.

Reka dufate urugero ruto:

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho, Yohana 3:16”

Aha tubona ko Imana yakunze abari mu isi cyane, bikageza n’aho itanga uwana wayo w’ikinege (umwana umwe gusa) . sinzi ko wowe wabikora. Kenshi no gutanga ikintu biratugora kandi tuba dufite byinshi. Iki ni kimwe mu bitwereka kamere y’Imana, cyangwa ibyo ishaka: “Ishaka ko abantu babona ubugingo (ubuzima) buhoraho. Mu yandi magamgo, ishaka ko babaho iteka ryose.”

Nta kintu cyananira Imana. Ishobora no guha abantu ubushobozi bwo kubaho iteka ryose badapfa. Ntubishidikanye, ukore gusa icyo Ijambo ry’Imana rigusaba: “Kwizera umwana wayo w’ikinege, Yesu Kristu”.

Abaroma 12:1

Dore ibindi Imana igushakaho:

  1. Kuba ibitambo bizima: Ubusanzwe nta gitambo kizima kibaho. Icyajyaga gutambwa, babanzaga kucyica. Ariko Imana imaze kubona ko tugomba kuyikorera turi bazima, irashaka ko tuyiha tukayiyegurira, nk’uko icyatambwaga cyabaga gipfuye kitari bugaruke kubw’Imana. Natwe dukwiye kumera nk’abapfuye kubwo kwiyegurira Imana. Ibi bivuga ko gushaka kwacu kose tugufasha hasi maze tugakora gushaka kw’Imana.
  2. Kuba ibitambo byera: Kuba ibitanbo bizima, tugomba kongeraho kwera. Ni bwo Imana izashima igitambo cy’imibiri yacu. Ni ukuvuga ko usabwa kuyikorera uyiyeguriye by’ukuri, ariko wera.

Abaroma 12: 2 hagira hati: “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”

Ibyo Imana ishaka, ni byiza kandi biratunganye rwose. Umuntu aramutse amenye ibi akabishyira mu bikorwa, yaba ari umuntu ushimwa n’Imana kandi n’abantu babimubonaho.

Wamenya ute ibyo Imana igushakaho?

Abaroma 12:2 Kugira ngo umenye ibyo Imana igushakaho, urasabwa ibikurikira:

  1. Kutishushanya n’ab’iki gihe: mu rundi rurimi, bivuga kudafata urugero ku b’isi [NIV, The Journey].
  2. Guhinduka, ukagira umutima mushya: aha umutima mushya uwugereranye n’igihe wagenderaga mu byaha. Ntabwo umutima wawe wari mushya. Umuntu ufite umutima mushya ni uwizeye Yesu Kristu nk’Umwami n’Umukiza we. Uyu na we arasabwa guharanira kwica ingeso za kamere zikimurangwaho. Ibi ni byo ijambo ry’Imana ryise guhinduka rwose. 

Niba utarizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, ntibyashoboka ko uba igitambo cy’Imana. Abamwizeye bafite amahirwe. “Bazabona ubugingo buhoraho.” Abataramwizeye bazarimbuka. Ngwino umwizere, kuko icyatumye Imana imutanga ari ikinege, ni ukugira ngo uhabwe ubugingo buhoraho.

Imana iguhe umugisha ko wumviye ijambo ry’Imana.

Ngezahayo Simeon