Nakora iki ngo ntunge ubugingo buzima?

Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe y’ubwami nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data kuntebe ye. Ibyahishuwe 3:21

Ndabaramukije mwese bakunzi bacu. Iri jambo umwuka w’Imana yarishyize ku mutima wanjye munyemerere tuganire uburyo twatunga ubugingo buzima.
Kugira ubugingo buzima birakorerwa ku ko Bibiliya niba ivuga ko hari unesha ni ukuvuga ko hariho n’uneshwa. Niba kandi hariho ubugingo buzima bivuze ko habaho n’ubugingo bupfuye, none twakora iki rero ngo tugire ubugingo buzima?

Kugira ngo ugire ubugingo buzima bisaba kuburwanirira kandi ukanesha, kurwanirira ubugingo ni ukubungabunga (protégé) cyangwa se gukuyakuya ubugingo kugirango budapfa. umurimo wo kurwanirira ubugingo nubwo utoroshye ariko kandi birashoboka niryo rembo Imana yashyizeho kugirango tububone. Tugomba kuburwanirira kuko n’ubusanzwe mu isi ntacyo umuntu abasha kugeraho atakivunikiye.

Kurwanirira ubugingo rero bidusaba ikintu kimwe gusa aricyo kunesha ibyaha. Kuko iyo tunesha ibyaha tuba turi kurwanirira ubugingo bwacu, bityo nicyo Imana yatuvuzeho kikaba kirarwaniriwe. Urumva rero ko iyo unesha ibyaha uba uri gukora imirimo ibiri ikomeye cyane( kurwanirira ubugingo+ kurwanirira icyo Imana yakuvuzeho).

Imana yohereza umwana wayo mu isi ngo atubere incungu kwarukugirango atubohore ku cyaha kandi amwohereza kwari kugirango arokore ubugingo bwa benshi, ibi tubisanga muri( Matayo20:28). Nk’uko iri jambo ribigaragaza incungu (Yesu) niyo mpano ikomeye kuruta izindi Imana yahaye mwene muntu, yatanze ubugingo bwe kugirango acungure ubwa benshi. Imana itugirire neza cyane. Kugira ubugingo buzima bisaba gutunga Kristo muri wowe, kuko Bibiliya iravuga ngo ufite uwo mwana niwe ufite ubugingo, udafite uwo mwana nta bugingo afite, 1 Yohana 5:12.

Nk’uko rero twabibonye hejuru ko icyaha gitera kunyagwa ubugingo kandi uretse nubugingo hari nindi migisha myinshi icyaha gituma tunyagwa kuko Imana ibabarira icyaha ariko burya ingaruka z’icyaha ziraza. Dufate urugero kuri Adam yakoze icyaha cyo gusuzugura Imana bituma atakaza ubuzima bwe butunganye nindi migisha yose yajyaniraga nabwo(|Itangiriro3:17-19).

Ibi byakagombye kuduha isomo ryo kwirinda icyaha kuko gituma dutakaza ubuzima butunganye nindi migisha myinshi. Ariko kandi nubwo turi mu isi dufashe igihe mu ntambara nkuko Pawulo yabivuze hari intwari zatubanjirije zanyuze mu mibabaro myinshi ,zihanganira iyo mibabaro ziracyadutegereje ngo tuzahembanywe.

Benedata bakundwa rero ntarindi banga ryo gutunga ubugingo buzima uretse kunesha icyaha, kandi ntiwakwineshereza keretse utunze uwanesheje muri wowe ari we Kristo. Imana iduhe imbaraga zinesha icyaha kugirango tuzagire iherezo ryiza, Amen.
MURAKOZE