Naho umutini utatoha ntakabuza ko nezererwa mu Mana y’agakiza kanjye!

“N’aho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, bagahingira ubusa imyerayo, n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo, n’amashyo akabura mu biraro, nta kabuza ko nishimana Uwiteka, nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye” Habakuki 3:17

“ Though the fig tree does not bud and there are no grapes on the vines, though the olive crop fails and the fields produce no food, though there are no sheep in the pen and no cattle in the stalls, yet I will rejoice in the Lord, I will be joyful in God my Savior” Habakkuk 3:17

Mbega amagambo akomeye. Nuko ari ay’Imana naho ubundi sinakabaye nandika iyi nyigisho, kuko ndi mu bambere batsindwa nayo.
Sa nkutekereza uyu muntu ibintu byose byahagaze, ku kazi bamwirukanye, yapfushije ibintu n’abantu ariko akaba agikomeje inzira yo kwizera no kunezererwa mu Mana y’agakiza ke! Imana iha intege abarambiwe ijye idushoboza.

Nagiye mbona abantu benshi barekeshwa Imana nuko ibintu bitagenze neza nk’uko babitekerezaga, hari uwaretse iby’Imana ngo kuko yatsinzwe ikizamini kirangiza umwaka w’amashuri yisumbuye, nanjye nti “ubwo wenda ntiyari anabihagazemo neza”, nagiye mbona abapfusha, bakayituka ndetse bakayivaho burundu, ariko Habakuki we yiyemeza ikintu gikomeye cy’uko naho byose bitagenda neza , azihangana akayigumaho.

Umwanditsi wa Zaburi 42:1-6 nawe ngo yahuye n’ingorane zikomeye akajya ngo arira amanywa na nijoro, ibibazo bye bigera hanze abantu bose barabimenya, bakajya bamubaza ngo ariko ubundi “ Imana yawe ibahe!” . Cyari igihe kitamworoheye ,ariko akajya abaza umutima we ati
“Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo”
Naho byaba bikomeye, jya wikomeza ku Mana , hanze y’Imana ni habi. Yobu niwe wavuze ngo naho yamwica, yapfa akiyizera. Ibihe byiza.