‘’Nagiye ku ishuri nitwaje umusambi nka Matela, nambaye n’ibirenge.’’ Umuhanzi Goreti (Izabisobanura)

Ubu buhamya ni ubwa Mushimiyimana Goreti, ubusanzwe akaba ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba abarurirwa mu itorero rya ADEPR- Ruvumera, itorero ry’Akarere ka Muhanga (Mu ntara y’Amajyepfo).

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa www.agakiza.org , twifuje kubagezaho ubuhamya bwe mu magambo ye bwite.

Nitwa Mushimiyimana Goreth navukiye mu Karere ka muhanga, nkaba ndi umukristo w’umupantekote muri ADEPR. Mu buzima ntabwo nagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi banjye kuko bapfuye nkiri muto, byabaye ngombwa ko njya kurererwa mu wundi muryango.

Nahahuriye n’ibihe bikomeye ariko sindi bubivuge byose gusa icyo nzi nuko Yesu atatinze kumpa agakiza kuko muri ubwo bwana bwanjye nakundaga gusenga cyane no kuririmba.

Bajyaga bampa inka zabo ngo njye kuziragira nanjye nkazishyira ahantu hari ubwatsi butoshye, ubundi nkiruka nkajya mu rusengero nkajya ncungana gusa nuko zitajya kona.

Nahuye n’ibihe bikomeye gusa ndashima Imana ko abo babyeyi twabanaga banjyanye mu ishuri. Naje rero kugira amahirwe mbona inzira njya kwiga mu mashuri yisumbuye, ariko igihe cyo kujya gutangira kigeze nisanga nta bikoresho mfite kandi nta n’ahandi nari kubikura.

Imana yaramfashije mbona umusambi (Ikirago) nuko ndagifata, inkweto zo ntazo nagiraga, ahubwo nabonye ahantu kamambiri zidasa ndazambara, ngeze hafi yaho najyaga nazo zaje gucika.

Mu nzira ngenda nahuye n’umuntu ambaza aho njyanye ikirago mubwira ko ngiye ku ishuri, ibitwenge bivanzemo n’amarira bimutanga imbere anjyana iwe ampa akamatora nuko ndakomeza.

Nageze ku ishuri ngiye kwiyandikisha banca ibihumbi bibiri ndabibura, umuyobozi w’ishuri ansaba gusubira mu rugo kuyashaka, nyuma aranambaza ati ‘’ese ubundi nubona amafaranga yo kwiyandikisha ayo kwishyura y’ishuri yo uzayabona?’’

Sinazuyaje naramwikirije aranseka arangije asaba umunyamabanga kunsohora abandi bakinjira, naragiye nicara hanze nanga gutaha. Hari undi mwana w’imukire wari uje kwiyandikisha araza yicara aho nari ndi, nuko Papa we ahamagara umuyobozi w’ishuri amubwira ko umwana yamwohereje, abwira Umunyamabanga we ngo nabwire uwo mwana uri hanze yinjire amwandike.

Ubwo yaraje aravuga ngo ye mwa injira ubwo ndinjira aranyandika ibyakurikiyeho simbizi kuko nahise nigendera.

Amasomo yaratangiye, nanjye ndaza ndiga nk’abandi bose ariko mu bibazo bikomeye by’ubukene Imana yanyigishaga kunyurwa no kwihangana.

Ntabwo washoboraga kumbona nigunze cyangwa ndira, nahoraga nishimye ugasanga ahantu ndi abantu baranezerewe. Nyuma wa muryango naje kuwuvamo kuko byaje kuba ibibazo bikomeye barananyirukana kuko bambuzaga gusenga nkabananira, najye kwibana birananira, nza kubona uwundi muryango navuga ko Imana yari yarawuteguye kera kuko bambereye ababyeyi pe!

Imana yagiye ikoresha abantu batandukanye baramfasha mbasha no kurangiza neza amasomo yanjye aho narangije mu bwubatsi (Construction).

Nababwiyeko nakundaga kuririmba cyane ku ishuri, sinigeze mbireka ahubwo narundumukiye mu by’agakiza na ya mpano yanjye irakura, nkajya mpimbira korari indirimbo biza no kugera aho abantu bamfasha gukora alubumu y’amajwi irarangira, iyi alubumu yarakunzwe cyane mu buryo ntatekerezaga.

Abantu benshi ubu banzi ku ndirimbo yitwa ‘’izabisobanura’’, hari n’iyindi yitwa “imibereho yawe Imana irayizi’’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

Ndashima Imana ko mu buzima bugoye nanyuzemo nabashije kurangiza ikiciro cy’amashuri yisumbuye, nyuma yaho Imana iza kumpa n’umutware, ubu dufitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Ndifuza kubwira abantu bose ko Imana yacu ntahantu itagukura kandi ko ntanaho itakugeza.

Kugeza ubu Mushimiyimana Goreti ni umugore, afite umugabo we witwa Ngwabije Joseph, bakaba bafitanyeb abana babiri aribo Mugisha Gaella na Mugisha Gaby.