Nagaragaza nte ko nkunda Imana ?

Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se. 1 Yohana 4 :20-21

Bibiliya itwigisha kugaragariza urukundo dukunda Imana mu bandi bantu, uburyo dufata abandi, tubitangira, tubafasha, tubasengera, n’ibindi byinshi byiza tubakorera.

Bibiliya idusaba gukunda Imana ariko wakwibaza ngo ko itarwara ngo tuzayisura, ikaba ntacyo ikennye ngo tuyifashe, ntisonze ngo ikenere ibyo kurya, uzayikunda gute? Uko dukorera abandi ibi byose kandi tudategereje ko bitugarukira hamwe no kwitanga ku nyungu zo kubaka ubwami bw’Imana nibwo buryo bwonyine dufite twagaragazamo ko dukunda Imana.

Ibi bivuze ko urukundo dukunda Imana rugaragarira mu buzima bwacu bwa buri munsi tubamo, buhita bwerekana neza niba koko dukunda Imana.

Ushingiye ku magambo yanditse haruguru bimeze nko kwihanangiriza uwavuga ko akunda Imana, nka bamwe bavuga ko agakiza kabo kaba mu mutima, bakanga kubazwa impamvu z’ibindi bakora.

Imana yari ibizi ko nk’ibi byabaho ihitamo kubinyuza mu ijambo ryayo ko umuntu atabaho yanga abandi, ari umwicanyi wo mu mutima tureke n’ibindi ngo narangiza abeshye ko akunda Imana, oya, ahubwo ngo ntiwakwanga umuntu ubona ngo ukunde Imana utabonye. Imana idutabare cyane.

Ni imbaraga zawe, ubwenge bwawe, n’umutima wawe bihora binyotewe gutanga umusanzu mu kubaka ubwami bw’Imana no gukunda abandi noneho wakwatuza n’akanwa kawe ukavuga ko ukunda Imana, kuko ubuzima tubayemo nibwo busobanura urugero tugezeho dukunda Imana. Niba utabibyitagaho ongera wisubiremo kuko uyikunda nawe akundwa nayo, kandi Bibiliya iravuga ngo ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa. Imana idufashe twese, Amen. Mbese wowe ugeze ku ruhe rugero ukunda Imana ?