Nabeel Qureshi yabonye Yesu mu nzozi ubwo yari arwaye kanseri y’igifu

Nabeel Qurishi wari umaranye igihe uburwayi bwa kanseri y’igifu ndetse bwari bumaze kumurenga, arimo yitegura gupfa aravuga uburyo Imana yamuhaye amabwiriza y’uburyo azitwara kugirango akire uburwayi yari amaranye igihe.

Qureshi akomoka muri Pakisitani ariko aba muri Amerika, yahoze ari umuyisilamu, ubu akaba akorera Imana mu muryango w’ivugabutumwa Ravi Zacharias International Ministries, avuga ko uburwayi yari afite ibyago bya 4% byo kutamara imyaka 5.

Muri Videwo yashyize ahagaragara, Qureshi yasabaga inkunga y’amasengesho, kuko atari akibashije no kurya kuko n’abaganga bari bamubwiye ko asigaje igihe gito agapfa kuko ubuzima bwe bwarushagaho kuba bubi.

Mu butumwa yashyize ahagaragara yavuze ko yabonye Yesu amusura mu nzozi bwa mbere mu buzima bwe mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2016 kuko yari amaze iminsi asenga asaba Yesu ngo azamwiyereke mu nzozi kugirango amenye ukuri kuri hagati y’ubukirisitu n’ubuisilami.

Qureshi yavuze ko ari ikintu atari yarigeze abona mbere, avuga ko abantu benshi bahoze muri isilamu bagahinduka abakirisitu akenshi bemera guhinduka iyo babonye Yesu mu nzozi cyangwa mu iyerekwa. Ariko kuva yakwakira Yesu yahoraga yumva afite amatsiko yo kubona Yesu kugirango yemere neza imyizerere yindi yari amaze kwakira. Avuga ko yabonye ikimenyetso cyatumye ahita ashinga imizi mu Bukirisitu kuko yari amaze iminsi asenga abisaba Imana.

Qureshi avuga ko yabonye ari umugabo w’umunyembaraga, ariko amubona uburyo butandukanye n’ubwo abandi bamubonyemo kuko yabonye bari mu kigero kimwe, abona areba neza, afite ubwiza budasanzwe, yambaye n’ikanzu y’umweru.

Quereshi asobanura ko Yesu yamwegereye amubonye yiyumva mo urukundo rwinshi rwo kumukunda arangije aramuhobera n’ubwuzu bwinshi.

Batangira kuganira, ariko ntabwo yibuka ibyo baganiriye byose ariko yibuka ko yamubwiye ibijyanye n’uburwayi yari afite arangije amubwira umuti ajya gushaka.

Quereshi akangutse yabwiye umugore we Michelle ibyamubayeho mu nzozi n’umuti yamubwiye kujya gushaka nuko nawe ntiyasuzugura izo nzozi Imana ikoresha uwo muti aza gukira ubu burwayi.

Christian Post.com

Tuyishime [email protected]