Nabanje kuba umuhakanyi, nza kwemera Buda ariko ubu ni Yesu wenyine

Kuva ndi umwana , nari naratwawe n’ubumenyi bwo mu isi, numvaga nshaka kumenya byinshi, ariko nagera ku Mana nkabyirengagiza. Icyakora ubwenge bwanjye nabwo bwandemeraga imipaka, nashidikanyaga ku bintu byose, birangira mpindutse umuhakanyi kugeza ku myaka 40.

Mfite imyaka 37, numvaga mu by’ukuri nduhijwe n’ibyo nahaga umwanya n’ibindi bibazo by’isi. Nagerageje kujya gushakira igisubizo mu idini y’abasenga Buda, nkagerageza ngo ndebe ko nahakura ubuzima bwiza buruta ubwo nabayemo nta na kimwe nemera.

Naratuzaga, ngaceceka nkumva ahari bizamfasha. Ikibazo nuko nta gisubizo nabikuyemo, ahubwo nabonaga ndushaho kubaho ubuzima budafite icyerekezo kandi nitwa ngo ndi umuhanga.

Nyuma, maze kugira imyaka 40, nari mfite inshuti yanjye ikijijwe y’umukristo. Yari yarampaye impano ya Bibiliya ndayanga, ariko ntiyandeka akomeza kunsengera, agasengera n’umuryango wanjye we hamwe n’abandi bakristo ariko ibyo byose ntabyo nari nzi.

Nyuma y’amezi make, natangiye kubona ibimenyetso by’uko Imana inkeneye koko, birimo inzozi, ubuhamya, nasoma Bibiliya n’ibindi bitabo by’ubumenyi nabyo bikarushaho gutuma nuzurwa no gushidikanya.

Mu yandi mezi, nahuye n’ibintu byinshi binyereka neza ko burya Imana iriho bituma mbona ko ibyo mazemo igihe nta kuri kubirimo, mfata icyemezo cyo kwiha Imana. Nasanze burya hariho Umwuka wera ukorana n’abana b’Imana umunsi ku munsi, ariko nsanga nanjye ntiyanjugunye nubwo nta gaciro namuhaye. Ibi nabyo byambereye isomo rikomeye.

Uyu munsi, numva nguwe neza bikomeye kurusha mbere hose. Yaba igihe namaze nibwira ko hari icyo nzi nirengagiza Imana, nasanze ntacyo nari nzi, yaba igihe namaze mu idini ya Buda nabyo sinabibonyemo amahoro masa.

Amahoro yuzuye atangwa na Yesu wenyine, ibindi ni ibyo kwifashisha n’ibintu satani yifashisha kugira ngo atinze abantu kugera ku Mana, akabakingiriza, ariko iyo ugize amahirwe Imana ikagukora ku maso, umenya ukuri nako kukakubatura.
Nafashe igihe kingana n’imyaka ine niga Bibiliya bimfasha kumenya ibya Yesu.

Namuhaye ubuzima bwanjye kandi numva yarampinduye uwe mu buzima bwose.
Ubu nuzuye amahoro ntigeze kuko Kristo atuye muri jye. Nkunda gufasha abantu, abanyeshuri, kandi mpora nuzuwe n’umunezero n’iyo naca mu bikomeye numva Yesu ampagije kuko nziko ariwe unkurikirana umunsi ku munsi.

Sinabona uko nshima Imana kuko niyo yonyine yabanje kunyishakira, mu gihe ntayemeraga. Imana ni nziza.

Abantu satani yaheranye yabaremeye ibikuta bitandukanye birimo ubwenge bwabo, ibigirwamana bindi, ariko ni uburyo akoresha kugira ngo abakerereze gufata umwanzuro wo kwakira agakiza, kuko azi ibyiza byako n’ibyiza by’ijuru abera bazaragwa, aho Yesu yagiye kubategurira.

Imana igufashe iguhe imbaraga zo kunesha!