Na N’ubu Yesu yazura ibyawe byapfuye

‘’Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.” Yohana 11:22

Izi ni inkuru za Lazaro, Mariya na Marita bari umuryanago Yesu yakundaga kandi akanahagenda. Akenshi Yesu yajyaga ajyayo iwabo i Betaniya kuruhukirayo. Uyu muryango rero waje guhura n’ikibazo kiwukomereye, musaza wabo Lazaro arapfa.
Ibi wenda ntabwo ari ibintu bishya kubona abantu Yesu akunda barwara cyangwa se bagahura n’ibindi bibazo byinshi bitandukanye.

Mbere y’uko apfa, batumyeho Yesu, Lazaro akirwaye. Yesu arabihorera asibira birenze rimwe mbere yo kwerekezayo kandi ikibazo yari akizi. Nyuma amaze kugera i Betaniya, Marita aramwegera aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.” Yohana 11:21-22

Mu by’ukuri nubwo Marita ababajwe n’uko Yesu ameze nk’uwabirengagije kuko aba yaraje mbere y’uko barira, ariko yageretseho ijambo ryiza ry’ikizere amufitiye, ko nubwo mu by’ukuri iby’abantu byarangiye ariko ko ibyo Yesu asabye Se (Imana) ibimuha.

Lazaro yari yamaze gupfa no kugezwa mu mva, yatangiye kunuka kubera kumara iminsi, ariko Marita yibuka ko Yesu ataravuga ijambo rye rya nyuma kuri icyo kibazo. Yahamije ko nubwo byanze ariko Yesu agize icyo ashaka gukora,byakunda, mu yandi magambo ni nko kumubwira ko bo byanze ariko we hari icyo yakora.
Kuhagera kwa Yesu kwazaniye ubuzima uwari warapfuye, musaza wabo arazuka, aba muzima.

Ubu usoma ubu butumwa, ushobora kuba umeze nka Marita kubera ikibazo runaka ariko nawe ubwire Yesu uti na nubu nziko ibyo usabye Imana ibikora. Na n’ubu Yesu, yagukiza uburwayi, yatanga akazi, yakwambika, yakubakira urugo, yaguha amahoro wabuze, yakubohora mu bubata bw’icyaha. Na n’ubu Yesu yazura ibyawe byapfuye.
Hasigaye ikibazo kivuga ngo mbese urabyizeye? Kuko niyo mpamvu Yesu avuga ngo ‘’Niwizera urabona ubwiza bw’Imana.’’ Yohana 11:40

Imana iracyerekana ubwiza bwayo, bijya gusa naho itinda ariko na n’ubu usoma ibyo Yesu asabye Se arabikora kuko abishoboye. Imana iguhe umugisha kandi ikongerere kuyizera mu izina rya Yesu, Amen!