NI GUTE WAKIRA ICYAHA CYO KWIKINISHA?

NI GUTE WAKIRA ICYAHA CYO KWIKINISHA?

Niba ufite ibibazo byo kwikinisha, witeguye kugira uwo ubiganiriza? Ikibazo cyo kwikinisha kigera kubasore nk’uko kigera no kubakobwa. Nyamara kwikinisha bikomeza kugirwa ikintu cy’ishyano, kuko kuvuga ubuzima bwawe bw’ibanga ntibikunze kubaho, nubwo mu isi turimo ubu usanga abantu bakunze gushyira hanze ubuzima bw’abantu bujyanye n’imibonano mpuzabitsina ntarutangira.

Si ibintu bigaragarira neza abakristo

By’umwihariko ku bakristo biragoye cyane kugira icyo bavuga kuri iyo ngingo . Muri make ,ukurikije uburere twahawe, n’ibyo batwigisha mu matsinda y’urubyiruko, kwikinisha byitwa ibintu byo kwishimisha byanduye, kuba warabaswe n’ikintu kibi, n’icyaha. Bityo rero, ubikora usanga bimugora cyane kuba yagira uwo abibwira kubera gutinya ko bamucira urubanza, bamushyira mu gatebo runaka. Ikindi kandi, n’ubundi ni ibintu bibangamye cyane.

Nicyo gituma usanga ubikora yarabigize ibanga, akenshi ahorana ipfunwe, bikaba umutwaro ahorana kubitugu bye.

Kwikinisha biherekezwa n’izindi ngorane

Birakwiriye koko ko kwikinisha biba bifite isura mbi kubakiristo? Yego kuko akenshi igikunze kugaragara ni urwobo rukabije biganishamo. Bigaragara ko abantu babaye «imbata» y’amafilime y’abakora imibonano mpuzabitsina (pornographie), bibagora gushyira ibitekerezo hamwe, ahubwa baba bafite ibitekerezo bisa n’ibijagaragaye. Bafite imitekerereze yatannye kubyerekeye imibonano mpuzabitsina. Kenshi na kenshi umunezero w’imibonano mpuzabitsina usanga barawuhindukije bawiyerekezaho nabo ubwabo batabizi, mu gihe umugambi w’Imana wari uko uwo munezero usangirwa na babiri.

Umunezero waremewe gusangira, ntabwo ari uwo kwihereranwa ku muntu umwe umwe.

Ikibazo cyo kwikinisha, uretse kuba kirimo kwikunda, kigaburirwa n’amashusho mabi. Kugirango ubikore uba ukeneye amashusho no kwishimisha bibitse mu bwonko bwawe byaturutse mu gukururwa n’amaso. Ni icyifuzo gikenerwa kugaburirwa kuburyo buhoraho, n’amashusho aturuka kuri izo filme z’imibonano mpuzabitsina. Uwo muntu rero agira indoro yo kurarikira abantu b’ubwiza bukurura amaso.

Iyongeremo imbaraga, Ntakigoye cyane kirimo!

Muri make, ibyo byose bikurura ububata. Wabibohokamo ute rero ? Mbere na mbere ugomba kubona ingarukambi zituruka kuri urwo ruhererekane ukiyemeza kugira uwo ubiganiriza. Wumva biguteye ipfunwe ? Uzirikane ko bitagutesha agaciro kuba urimo kurwana urwo rugamba. Kubivuga bizaguhesha indi ntwaro yo kugirango uneshe urugamba.

Ni iby’igiciro kugira umuntu ukumva, ugutera akanyabugabo, ugusengera. Si ngombwa ko ubiganiriza umuntu wo mu muryango, ahubwo wabibwira uwo hanze ufitiye icyizere. Nk’ubundi bubata bwose rero, icyo na cyo gisaba ubuvuzi, inzira yo kubaturwa kugirango ibitekerezo byongere kubona amahoro no kuruhuka. Iyo habayeho kumurikirwa n’umucyo kandi, biguhesha gutangira inzira yo guhinduka.
Nagiye mbona benshi bakira ububata, babiheshejwe no gusenga no kwiyemeza guhinduka baba maramaje rwose. Uyumunsi, abo bantu bahamya ko ubuzima bwabo bwahindutse bushya. Babayeho mu munezero no mu mahoro asesuye, bategereje umunezero wo mu mibonano mpuzabitsina wuzuye by’ukuri. Wicika intege ntagikomeye kirimo!

Hari benshi barwana n’ikibazo cyo kwikinisha, nyamara ugasanga icyo ari ikintu abantu badatinyuka kuvugaho. Ni gute wasohoka muri ubwo bwigunge?

Inyandiko ya Par Guillaume Saehryasohotse muri Alliance Presse www.alliance-presse.info