NEW LIFE BIBLE CHURCH: IGITERANE GIKOMEYE CYO GUHAGURUTSA ABARI N’ABATEGARUGORI

Abahanzi nka Gaby Kamanzi, Diana Kamugisha, Olivier Kavutse , abaramyi batandukanye nka Pastor Gaby na Claire ndetse n’itsinda rya Himbaza rivuza ingoma z’indundi n’abandi benshi nibo bahanzi bazagaragara muri iki giterane gikomeye gisanzwe kiba ngarukamwaka ku Itorero New Life Bible Church igiterane kigaragaramo udushya twinshi ndetse n’imbaraga zo guhaguritsa abari n’abategarugori binatanga umusaruro mu buzima busanzwe bw’imibereho y’abari n’abategarugori.

Iki giterane uyu mwaka kikaba gifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘’ REFRESH WOMAN RWANDA ‘’ kikazagaragaramo abakozi b’Imana bakomeye batandukanye nka Pastor Lincoln Serwanga n’umufasha we Grace Serwanga ndetse n’umushumba mukuru w’itorero New Life Bible Church Pastor Dr Charles Mugisha n’umufasha we Florence Mugisha .

Iki giterane kikazabanzirizwa na Dinner izaba ku wagatanu ku itariki ya 16 Nzeri 2016 kuri Lemigo Hotel I Kigali naho ku wagatandatu tariki ya 17 no ku cyumweru tariki ya 18 kikazajya kibera ku itorero New Life kuva I saa cyenda z’amanywa uzamutse kicukiro Centre iruhande rw’ikigo cya Kagarama Secondary School ahahoze hitwa Academy.