N’ubwo bikugora nta gikwiye kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo?

Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota (Abaroma 8:35).

Ijambo ry’Imana ni ukuri kandi nyiraryo ni umunyakuri, ni Imana yo hafi na kure ikaba kandi Imana ya none n’ejo hazaza, izi byose kandi ibera hose icyarimwe, yemera ko tunyura muri byinshi kugirango tubyigiremo, binyuze kandi mu ijambo ryayo itubaza ibibazo bitandukanye, ishaka ko dufata umwanya wo kubitekerazaho, maze ngo niturangiza dukuremo amasomo nayo ibone kutwinjiza mu bumenyi bwisumbuye , ni nako ibinyujije mu ntumwa yayo Pawulo itubaza iti “Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?”.

Uyu kristo itubwira niwe yaduhaye kubw’urukundo yadukunze ngo atubere inshungu y’ibyaha adupfire, maze ngo uzamwizera wese azabone ubugingo buhoraho, abane nayo mu ijuru. Nshuti muvandimwe ibi bivuze ko nta gihombo cyo kuba inshuti na Kristo, kuba muri we ni ubuzima bushya, ni amahoro ndetse ni ubutunzi butagira akagero, ndetse uwamwinjiyemo agakizwa ibyaha, aba abaye nk’ukuwe mu rwobo rw’ikuzimu, ibi rero kubwa Satani we abibona nk’igihombo agize, cyangwa se nk’ishyano agushije, kuko abura abamukoreraga, bityo bituma ashoza urugamba ngo arebe ko yabohoza abo bamucitse, akarwana yivuye inyuma, nyamara n’ubwo abikora gutyo hari ibyiringiro ko Imana iri mu ruhande rwacu izadutabara (Zaburi 118:7), kandi n’aho Satani yarwana ate hari ibyiringiro ko nta ntwaro n’imwe yacuriwe kurwanya abari mu mugambi w’Imana izagira icyo igeraho, ndetse n’ ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya uzarutsinda.( Yes 54:17).

Abari muri kristo nta teka bazacirwaho (Abaroma 8:1), kandi ntacyo bazatwarwa n’urupfu rw’iteka, Gukunda Kristo ni ubwishingizi bw’ubuzima bw’ejo hazaza, nta mpamvu rero nta n’igikwiye gutuma hari uva mu Rukundo rwe ngo atandukane nawe, humura n’ubwo satani aguhiga,akaguteza byinshi bikunaniza, Humura Yesu ari kumwe nawe, kubwe uzanesha hari ingabo nyinshi Imana itanga ku bwawe zikakurwanirira, zikagufasha urugamba, ntiwihebe uzanesha, kandi uzambikwa ikamba ryo kunesha kuko uzaba wihanganiye iyo mibabaro.