N’ubwo Satani atazaguhungira kure humura ntacyo azagutwara

Nk’uko ribigaragaza muri “Yakobo 4:7” ijambo ry’Imana rigira riti “Ni uko rero mugandukire Imana ariko murwanye satani, nawe azabahunga. Mwegere Imana nayo izabegera, iri jambo rero nk’uko ryumvikana rikaba ritanga ihumure kubazagandukira Imana, ariko rero umuntu akaba yanaryibazaho byinshi? Ese Satani azahunga ate umuntu, azahungira he? cyangwa umuntu we ni iki asabwa ?

Ni ukuri koko kuva ku bigishwa ba mbere Imana yatanze ubushobozi bwo kwirukana satani n’abadayimoni (Matayo 10:1), ariko iri jambo twatangije hejuru mu myumvire ya bamwe, ryumvikana ko Imana iha umuntu ubushobozi bwo kwirukana satani akaguhungira kure cyane ndetse ahari ntabashe no kugera aho uri,cyangwa se akagenda ubutagaruka, ibi bikaba bikunze no kugaragara iyo dusenga tuvuga ngo twirukanya satani, turamuhambiriye, turamuziritse n’ibindi,,, ku ruhande rumwe rwose nta gushidikanya nibyo, iyo usenze wizeye wirukana imikorere y’abadayimoni mu muntu, ariko ku rundi ruhande na none usanga ntaho satani aba yagiye ahubwo imikorere ye, n’imigambi bye yari yateguye, biburizwamo ariko ntago aba apfuye ahora hafi aho ashaka kugaruka.

Nagirango twibukiranye ko Satani nta muntu n’umwe atinya, cyangwa se atahangara, mwibuke ubwo Yesu yari amaze iminsi 40 asenga atarya atanywa, ariko satani ntibyamubujije kugerageza kumushuka n’ubwo bitamushobokeye, ibi kandi nk’uko mu gitabo cya Yobu 1:6-7 habigaragaza ahagira hati: “Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye uwiteka, kandi satani yazanye nabo. Uwiteka abaza satani ati uturutsehe??Nuko satani ati: “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo”. bitwereka ko Niba Satani atagira isoni n’ubwoba bwo guhinguka imbere y’Imana, imbere yawe bimworoheye cyane, gusa ntugire ubwoba na none n’ubwo bimeze bityo kubizeye yesu abashoboza kumunesha..

Mwene satani arahari , ndetse ari ku rugamba, gusa hari inkuru nziza nkufitiye, ni iy’uko Yesu yanesheje satani kuva mu itangiriro kugeza mu iherezo ry’isi, kandi anesha n’imbaraga ze zose, bityo umwizeye ntago akangwa n’ubukana bwa satani, n’aho yagaba ibitero byinshi ukabibona ndetse bikakugeraho, humura hariho ubutsinzi, hariho kunesha. Imana yabwiye ubwoko bwayo bwa Isilayeli ngo “Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo kandi akakubumba wowe isilayeli ,aravuga ati: “witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.

Nunyura no mu muriro ntabwo uzashya, kandi ibirimi by’umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli umukiza wawe,Nagutangiye Egiputa ho incungu ,Etiyopiya n’iseba nahatanze nahatanze ku bwawe. Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye ndagukunda,nicyo kizatuma ntanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwawe ,n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe ntutinye ndi kumwe nawe, .,,, (Yesaya 43:1-5). Urasabwa kuba inkoramutima y’Imana gusa nawe uzanesherezwa.