N’ iki wakora ngo Imana ikwishimire? Pasteur Manasseh NYIRINGABO

Itangiriro 6,8 haravuga ngo: Nuko Nowa agirira umugisha k’Uwiteka. Ibyo bivuga ko Imana yamwishimiye.

1.Nowa yakunze Imana:

Nubwo yakuriye mu bantu bo mu gihe cye bari buzuye ibyaha Imana ishaka kubarimbura. Nowa akundisha Imana umutima we wose...Matayo 22:37 Imana iramwishimira iramurokora.

2.Nowa yizeye Imana:

Nubwo yari Imana imubwiye iby’ibitaraboneka Abaheburayo11:7 amenya neza ko ibyo Imana ivuze ari ukuri Imana iramwishimira

3. Kubaha Imana:

kuko Nowa yubashye Imana, byatumye Imana itarimbura inyoko muntu itangiza undi muryango ihereye ku bana be bituma natwe turiho none.
Gukunda Imana, kuyizera, kuyubaha ugeretseho no kuyishima no kuyikorera nkuko Nowa yubatse inkuge atayizi maze ukihana ibyaha ntakabuza Imana irakwishimira isengesho: Mana utwishimire kugira ngo turamire ku isi maze tuzakubone mubwami bwawe

Inyigisho yateguwe na Past Manasseh NYIRINGABO