N’iki nashingiraho mpitamo uwo tuzabana?

NI IKI NASHINGIRAHO MPITAMO UWO TUZABANA?

Kubaka urugo ni ikintu gikomeye mu buzima bwa muntu ndetse uko umuntu akura, kubaka urugo ni imwe mu ntego nyamukuru aba afite mu buzima bw’ejo hazaza.Umusore aribaza ati “Ese nzashaka umugore umuze ute?”ndetse n’umukobwa akibaza ati “Ese nzashaka umugabo umeze ute?” Hari ababura amahitamo bakajarajara mu rukundo kuko nta murungo hame wo kubaka urugo baba barihaye. Pasteur Desire HABYARIMANA avuga ko kubaka urugo bibanzirizwa n’amahitamo y’uwo muzabana ndetse bikagira n’ingingo ngenderwaho.Hari kubana ko mu buryo bubiri hari kubana kw’abantu bakijijwe no kubana kw’abadakijijwe.Iyo abantu bakijijwe ibintu bagomba gushingiraho ni:

1. Indangagaciro y’ubukristo:

Umusore cyangwa umukobwa bombi baravutse ubwa kabiri ari abana b’Imana bafite icyerekezo kimwe cyo kujya mu ijuru ubukristo gusa ntibuhagije kuko urugo si ikintu cyubakirwa mu mwuka ni igikorwa gikorerwa mu mubiri nubwo ari icy’umwuka .Hari igihe usanga umuntu akijijwe ariko afite ibikomere, bijyanye n’imyitwarire itari myiza kandi akijijwe ugasanga atazi kubana neza n’abandi icyo gihe byazagira ingaruka zo kubyara abana bafite imyitwarire itari myiza.

2.Uburere:

uburere ni ikintu cy’ingenzi umuntu atagomba kwirengagiza mu gihe cyo kurambagiza kuko mu Kinyarwanda baravuga ngo “uburere buruta ubuvuke” bishatse kuvuga ko uwo muntu agomba kuba afite ubupfura bumuhesha kuvamo umugore muzima cyangwa umugabo muzima.

3.Imyitwarire:

Imyitwaririre ni ikintu cy’ingenzi umuntu agomba gushingiraho ahitamo uwo bazabana kuko iyo umugore cyangwa umugabo bafite imyitwarire myiza bituma urugo rwabo rugendwa kubera kubana neza n’abandi.Ikindi ugomba kugenzura ko uwo muzabana adafite ingeso mbi nk’ubusambanyi,kunywa inzoga,umushiha,kunywa itabi,kubeshya n’ibindi.

4.Indangagaciro y’ubupfura: umusore cyangwa umukobwa bagomba kuba bafite ubupfura,ubupfura ni ikintu gituma umuntu akundwa muri societe kuko usanga yizerwa na buri wese kubera kudahemuka no kubana neza n’abandi.

4. Kuba azi gusoma no kwandika:

Ugomba kwibaza uti “Ese uyu muntu azakoresha abana devoir (umukoro) ku buryo abana bazakurana uburere n’ubumenyi bufite ireme.

Iyo wegereye abasore ukababaza impamvu badashaka abagore, abenshi bahuriza ku bisubizo bigira biti “Nabuze umukobwa ,Nta bushobozi ndabona,”ndetse abenshi usanga ngo bazinukwa abakobwa kubera ibikomere babateye birimo gutendeka,kubahakanira byari bigeze kure(gutera akadobo/kubengwa) ibyo na byo bikaba intandaro yo gutinda gushaka ku ruhande rw’abasore gusa uwakoma urusyo yakoma n’ingasire ngo hari n’abasore bakunda nta gahunda ifatika bafite ngo abakobwa babona bazabaheza ku ishyiga bakikuriramo akabo karenge,kwirarira ukizeza umukobwa ibitangaza kera kabaye yamara kukuvumbura akigendera.
Twegereye Madamu wa Pasteur, Ev.Adda Darlene atubwira ko hari ibintu bigomba kuranga igihe cyo kurambagizanya(temps defiancaille):

1.Urukundo
2.Kubabarirana
3.Kubahana
4.Kudahora bikubanaho( bashoreranye ahantu hose)
5.Kugira gahunda yo gusenga

Pastor Desire akomeza avuga ko hari ibyo umusore n’umukobwa bagomba kuba bujuje kugirango batangize umushinga w’ubukwe.Kureba niba umusore yiteguye gukora ubukwe cyangwa umukobwa yiteguye kurongorwa. Umusore agomba kwibaza ati “Ese tuzatura he?,tuzabaho gute?umwana navuka azabaho ate? Umukobwa na we agomba kwibaza ati “Ese ibishyingiranwa bizava he? Kuganira n’imiryango mbere yuko bijya mu ruhame kuko nyuma y’indangagaciro y’ubukristo hagomba kubaho indangagaciro z’ubupfura,abasaza bagomba kuba barabiganiriyeho mbere yuko bijya mu ruhame.

“Twagiye tubona amakosa atandukanye ugasanga abantu bageze ku munsi w’ubukwe nta ntebe, nta matelas, atazi n’aho aributahe akavuga ngo afite kwizera Imana iribubikore gusa tuzirikane ko Imana idakorera mu kavuyo,Imana ntabwo itera urujijo mu bantu. Icyo nabwira abasore nuko iyo ugiye kubaka urugo ugomba gutekereza ko ugiye kuba umutware w’urugo,inshingano z’urugo ni wowe ziba zireba hanyuma umugore akakunganira.Iyo wubakiye kuri Kristo ukaba ufite na za ndangagaciro z’ubupfura ntacyabuza urugo gukomera. Imiyaga(ibigeragezo) yo ntiyabura kandi ntaho itinya ariko intwaro yo kunesha ibyo bigeragezo ni ugusenga Imana.”

Deo Jyamubandi