N’ iki cyatuma Imana yishimira Umutima wawe? Edith Umugiraneza

Yesu ashimwe Bane Data, ndabaramukije mw’izina rya Yesu. Maze iminsi nibaza ku Mwami Dawudi uwo yari iwe n’impamvu Imana yamukunda akaba inshuti Yayo ikishimira umutima we.

Umwami Dawudi. Mu gihe Samuel yajyaga kwa Yesayi nkuko yari yatumwe n’Uwiteka ngo yimike Dawudi. Uko bigaragara Dawudi yari yibereye mu ntama abandi bari mu minsi mikuru, ndetse banahabwa agaciro na se kurusha Dawudi.

Nibajije nti Dawudi wasanga yarimo aragira yiririmbira ahimbaza Imana atunganye mu mutima adatekereza impamvu adahabwa agaciro n’umuryango, n’ibindi n’ibibazo byose yari kwibaza agacumuza umutima. Nuko Imana ibwira Samuel ati (Kuko Uwiteka atareba nkuko abantu bareba, abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.)1 Samuel 16:7

Ndakwifuriza kudatinda ku bantu.Turinde imitima yacu kuko niho iby’ubugingo biba hato tutabura umugisha no kugirirwa neza n’Imana.

Dawudi yahamije kwizera kwe mu ruhame mu gihe bikomeye. Urugamba hagati y’ Abisirayeli rwari rukaze, Abisirayeli bafite ubwoba, Dawudi ahura n’amajwi menshi k’urugamba yamubuzaga kurwana na Goliyati. Hari igihe mu kigeragezo gikomeye umuntu ahura n’amajwi menshi y’abantu cyangwa ya satani akubwirako icyo kibazo gikomeye cyane utakivamo ko n’ Imana byayinaniye kugikemura.

Ndetse bamwe bagatangira kukugira inama z’ibyo wakora binyuranyije n’ugushaka kw’Imana. Bakakubwira ibyakorwa, inzira wanyumo,… nkuko Sawuli yambitse Dawudi imyambaro ye n’ingofero,..

Ariko Dawudi arabyiyambura kuko yari aziko nta kindi kintu na kimwe cyamurengera cyangwa cyamurinda atari Imana ye. Zaburi 20: 8-9 ati: <Bamwe biringira amagare, abandi biringira amafarashi, ariko twebwe ho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.
Barunamye baragwa ariko twebweho turahagurutse turema. Zaburi 121:1-2 Aravuga ngo:

Twibuke inkuru za Eliya na Elisa igihe abana b’abahanuzi b’ i Beteli baca intege Elisa ngo nareke gukurikira Eliya, yagize neza kubacecekesha. Nawe cecekesha amajwi ya Satani.

Ese twebwe iyo tugeze mu bikomeye tugumana ukwizera cyangwa turakujugunya? Ese mubikomeye dukomera ku Mana yacu tukayihamiriza mu ruhame? cyangwa tugira ubwoba twita ku cyubahiro cyacu? Ese za ntwaro z’ Imana batubwira m’ Abefeso turazikoresha?

Abefeso 6:16 Kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, arizo muzashoboza kuzimisha imyambi yawa mubi yose yaka umuriro. Dawudi yagiraga Communion n’Imana (ubusabane), Zaburi nyinshi tuziko aba yiya adressa ku Mana directement akayibwira ikiri ku Mutima ntaburyarya uko yabaga ameze kose haba mu ntegenke, mu bibazo, mu byishimo n’amashimwe. Uku niko nagutumbiriye ahera hawe kugirango ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe. Uku niko nzaguhimbaza nkiriho, izina ryawe niryo nzaramburira amaboko. Zaburi 63: 3, 5 Birakwiye ko tugira igihe cyacu bwite cyo kugirana ubusabane n’Imana. Igira hirya gato usenge.