N’iki abemera Imana bita amasezerano?Rev SEBUGORORE Henry

N’iki abemera Imana bita amasezerano?

Isezerano ni ijambo ryose ry’umugisha umuntu yabwiwe n’Imana

• Ubukire, kurama imyaka myinshi, kwiga amashuri menshi, umugisha, gukorera Imana, amahoro, kurindwa, urubyaro, gukira indwara, kuzamurwa mu ntera, ububyutse, inzu, imodoka, amasaziro meza...

AMAHAME YA BIBLIYA KU BIJYANYE N’AMASERANO Y’IMANA

1) Isezerano ry’Imana ntirisaza, itang 21:1-7

Uwiteka yibuka isezerano rye iminsi yose, ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi, Zab 105:8.

2) Imana ishobora kuguha isezerano ariko ikagira icyo igusaba, itang 12:1-4

3) Satani arwanya amasezerano y’Imana, akayadindiza, yanayashimuta ariko ku iherezo icyo Imana yavuze, kigasohora, Itang 37:12-29; Zab 105:19; Yerem 1:11,12

4) Akenshi amasezerano y’Imana asohozwa no gukiranuka no kwizera, Zab 89:35; Abah 10:36-38; Lk 1:45; 1 Samw 2:30b; Guteg 28:1

5) Abizera Krisito bafite amasezerano akomeye kandi y’igiciro cyinshi,2 Peter 1:4

Amwe muri ayo masezerano ni:

* Ukubaho ubugingo buhoraho, Tito 1:2
* Kuba mw’isi nshya n’ijuru rishya, 1 Peter 3:13; Yesaya 65:17; Ibyah 21:1
* Isezerano ry’umugisha n’amahoro, Guteg 28:2-8
* Isezerano ry’ imibereho irushijeho kuba myiza cyane, Ibyah 7:16
* Isezerano ry’umurage utabasha kubora cyangwa kwandura, cyangwa kugajuka, 1 Peter 1:4
* Isezerano ry’Umwuka Wera, Ibyak 1:8
* Isezerano ryo kugaruka kwa Yesu Krisito, 1 Abatesal 4:16

6) Amwe mu masezerano Imana ivuga tuzapfa tutabonye, Abah 11:13; Guteg 3:23

7) Abantu benshi batunze amasezerano y’ikinyoma

Amasezerano abantu babwiwe n’abantu batarimo umwuka Wera ntabwo azasohora, Yerem 14:14

8) Amasezerano y’Imana ashobora gutinzwa no kudasenga
.
Ntabwo ari uguterera akaguru ku kandi ngo wibwire ko byarangiye kubera ari Imana ibivuze, hari ikiguzi cy’amasengesho bisaba gutanga, kugira ngo Imana isohoze icyo yavuze, Dan 9:1- 4

Rev SEBUGORORE Henry