Mwirinde uburiganya bwa Satani!

“Mwambare intwaro zose z’ Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’ uburiganya bwa Satani” (Abefeso 6:11)

Ubwo Abisirayeli bari bageze I Kanani, bari bafite itegeko ntakuka ko nta bwoko na bumwe bwo muri icyo gihugu bagombaga kugirana isezerano. Inshuro nyinshi Mose yari yaragiye abihanangiriza ko bagomba kwirinda gusezerana n’amahanga bazasanga muri icyo gihugu: “Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk’ umutego hagati muri mwe…Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye, kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira” (Kuva 34:12-15)

Ariko ubwo Yosuwa yari amaze kubona agenda atsinda imidugudu myinshi kandi bimworoheye, yatangiye kwirara maze agwa mu mutego w’ Abagibeyoni baje bakamubeshya ko baturutse kure cyane kandi ko bifuza nabo kugarukira Imana ye kubera ibitangaza byayo bumvise. Biblia itubwira neza iby’abo bantu igira iti “ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze I Yeriko no kuri Ai, bahimba ubwenge baragenda bihindura intumwa…” (Yosuwa 9:3) Bibliya itubwira ko bashatse amasaho ashaje yo gutwaramo ibintubishakira n’ imvumba za vino zishaje ziteye ibiremo bibaririye, bagenda bambaye inkweto zishaje bateye indomo, bambara imyenda y’ ubushwambagara iteye ibiremo ndetse bishakira n’ imitsima igwengeye yaguye uruhumbu. Barangije babwira Yosuwa bati “turaturuka kure, none mudusezeranye isezerano”. Igitangaje nuko Abisirayeli babanje kugira amakenga bati “none mwaba muri abaturanyi bacu?” ariko bemezwa n’amagambo n’ ibyo babonesheje batabigenzuye cyangwa ngo babaze Imana. Imvumba zishaje, imyenda y’ ubushwambagara, inkweto ziteye indomo, imitsima yaguye uruhumbu n’amagambo asheshya ngo “twazanywe ino n’ izina ry’ Uwiteka Imana yawe”…ngayo amayeri yahumye Abisirayeli amaso “maze bemezwa n’ ibyo kurya byabo batabisobanuje Uwiteka”. Nuko Yosuwa asezerana nabo isezerano ry’amahoro no kutazabica, n’abatware n’ iteraniro bararahira. (Yosuwa 9:14-15)

Ingaruka y’ iryo sezerano ntabwo yatinze kugaragara kuko iminsi itatu bakimara kugenda, Abisirayeli bahise bamenya ko ari abaturanyi babo ba hafi ndetse ko batuye hagati muri bo. Umubabaro bagize wabaye mwinshi ndetse Bibliya itubwira ngo “iteraniro ryose ryitotombera abatware” (Yosuwa 9:18) ariko ntacyo bashoboraga kubatwara kuko bari barangije kurahira. Nubwo batashoboraga kubica babagize abagaragu babo. Nuko Yosuwa arabahamagaza arababaza ati ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane kandi duturanye? Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa n’abashenyi n’abavomyi b’ inzu y’ Imana yacu”(Yosuwa 9:22-23).

Uburiganya bw’Abagibeyoni ni igisushanyo cyiza cy’ uburiganya bwa Sataniku bwoko bw’ Imana. Nk’ uko bariya banyamahanga babereye Abisirayeli isoko y’ ibibazo ndetse n’akaga ni ko kenshi uburangare bwacu ku buriganya n’ imitego ya satani bitugusha mu kaga. Na kamere yacu nayo ni uko imera! Kenshi turayifata tukayikoresha uburetwa ariko amaherezo ikatuzanira akaga iyo turangaye ntitwirinde. Ibyaha bito by’ inyamibwa twanze kwica muri twe, utugeso twibwira ko ntacyo dutwaye , ibyo byose ni byo byamaze abantu b’ Imana benshi. Ibuka Samusoni n’amaso abona abagore beza b’abanyamahanga aho agiye hose. Yarangije urugendo rwe ari impumyi! Ibuka muka Loti n’amaso areba i Sodomu kandi bari barabujijwe guhindukira. Yarangije urugendo ahindutse inkingi y’ umunyu n’ iciro ry’ imigani! Ibuka Akani n’amaso ye abona imyenda myiza n’ izahabu ni ifeza. Yarangije bamuteye amabuye we n’ umuryango n’ ibyo yari atunze byose! Ibuka Dawidi yarebye Basheba muka Uriya. Inkota ntiyavuye mu rugo rwe kurinda apfa ndetse na nyuma y’aho! Biblia ituburira kenshi ngo tube maso tudatsindwa n’ uburiganya bwa Satani!

Nubwo Abagibeyoni bemeye kuba abashenyi n’abavomyi bikarema Abisirayeli umutima, ingaruka zo guturana nabo zaje kugaragara imyaka myinshi nyuma yaho ku ngoma ya Sauli n’ iya Dawidi.Mu gitabo cya Kabiri cya Samweli dusoma ko ku ngoma ya Dawidi hateye inzara y’ imyaka itatu ikurikirana maze Dawidi asobanuza Uwiteka na we aramubwira ati “bitewe na Sauli n’ inzu ye y’abicanyi kuko yishe Abagibeyoni” (2 Samueli21:1) Dawidi amaze guhamagaza Abagibeyoni, yababajije icyo bashaka maze aho kubabarira abo mu muryango wa Sawuli nk’ uko Yosuwa yari yarababariye, bahita bavuga bati “icyo dushaka kuri Sauli n’ umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli”. Umwami abasabye icyifuzo cyabo baramusubiza bati “uwo mugabo waturimbuye, adushakira ubwenge bwo kudutsemba ngo tutaba mu bihugu bya Isirayeli byose, nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanike imbere y’ Uwiteka I Gibea kwa Sawuli intore y’ Uwiteka” (2 Samweli 21:4-5)

Iyo nkuru irangira batubwira ko Dawidi yatanze abo bagabo bo mu muryango wa Sawuli “abatanga mu maboko y’ Abagibeyoni babamanika ku musozi imbere y’ Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mw’ isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri. Risipa umukobwa ya Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mw’ itangira ry’ isarura ukageza igihe cy’ imvura y’ umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mw’ ishyamba ziza nijoro”(2 Samweli 21:9-10)

Iyi nkuru ibabaje itwigisha byinshi ku mumaro w’abarinzi. Iyo Yosuwa n’abandi bari kumwe batarangara ngo birengagize ibyo Imana yari yarabategetse, ntabwo bariya bantu baba baragize kariya kaga ngo uriya mubyeyi arinde yicwa n’agahinda arinze intumbi z’abantu be bishwe. Nubwo Abagibeyoni bari barababariwe uburiganya bwabo, abuzukuru babo babariye abuzukuru ba Sawuli n’ abana be. Intego yabo yari iyo guhora, bitura Sawuli ibyo yabakoreye. Nyamara ibyo sawuli yabakoreye ni byo n’ ubundi Imana yari yarategetse Yosuwa ntiyabyumvira kubera uburangare. Na Sawuli kand na we yabaye indangare kuko yarenze kw’ isezerano ryari ryararahiriwe imbere y’ Uwiteka.

“Nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanike imbere y’ Uwiteka i Gibea kwa Sawuli intore y’ Uwiteka”. Mbega umugambi mubisha! Kumanika abagabo barindwi bo mu bahungu ba Sawuli intore y’ Imana ukabamanika I Gibea kwa Sawuli! Ese wari uzi ko na satani ari uko abigenza ku bantu bose bamwimuye, cyane cyane abamwangirije ubwami bakorera Imana? Ese wari wigera wibaza impamvu abakozi b’ Imana benshi bagira ibibazo ugasanga abana babobarabaye abasambanyi abandi bakaba abanywi n’abandi banyabyaha? Nubona Samusoni bamunogoye amaso akajya gusya ingano z’abanyabyaha ( wari wabona uko satani agirira abavugabutumwa baguye?); nubona abana b’ umukozi w’ Imana bamunaniye, ujye wibuka ibyo Abagibeyoni bakoreye bene Sawuli Satani we arahora kandi iyo abikoze nta mbabazi. Zaburi ya munani (Zab 8:3) itubwira neza ko iyo ingabo za Satani zitsinzwe ahantu, Satani ashaka undi mudayimoni ukomeye “uhora inzigo”. Umwami Yesu yarabisobanuye neza agira ati “iyo dayimoni avuye mu muntu anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura. Akavuga ari reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo. Yagerayo agasanga irimo ubusa ikubuye iteguwe. Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by’ uwo muntu bikarusha ibyambere kuba bibi” (Matayo 12:43-45).

Wibuka Samusoni n’amaso ye gusobanukirwa ibi byagombye kudutera umwete wo kurinda abantu bacu, cyane cyane abari mu imbere mu rugamba rwo gusenya ubwami bwa satani…reka ngire icyo mvuga kuri Risipa nk’ urugero rwiza rw’umurinzi. Nubwo abana be bari bapfuye, ntabwo yemeye ko baribwa n’ ibisiga cyangwa n’ inyamaswa zisohoka n’ ijoro. Yaremeye arinda imirambo yabo kugeza igihe yahambwe. Mbega urugero rwiza! Uwampa ngo natwe tumenye kurinda abantu bacu “bapfuye bazize ibicumuro byabo”(Abefeso 2:1-4) kandi ngo niturangiza dusenge kugeza igihe amagufwa yumye azavamo imbaga nini cyane!(Ezekiyeli 37)…

Isengesho: Mwami Imana uduhe umutima utarambirwa kandi utarangara nkuwa Risipa. Uduhe guhugukira ibyo udutegeka, dusengere abantu bacu kugeza tubinjije mu bwami bwawe amen.

Pastor Antoine Rutayisire.