Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze!

“ Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije” 2 Yohana 1:8

No mu buzima busanzwe, iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo. Undi mugani w’ikinyarwanda ukavuga ngo “ Nari umugabo ntijya ihabwa intebe.

Birashoboka ko umuntu yatangira neza ariko bitewe n’impamvu zitandukanye akageza ubwo acika intege. Hari indi bibiliya ibivuga ngo: “ Mwirinde rero mutazava aho mubura ibyo mwaruhiye, ahubwo muharanire kuzahabwa ingororano yuzuye”

Kuva umuntu agikizwa cyangwa se acyakira Yesu nk’Umwami n”umukiza atangira no gukora imirimo yose ijyamye nabyo, akorera Imana ku manywa na nijoro, yiyiriza ubusa, yigomwa ibintu byinshi kugirango arebeko yazarangiza uru rugendo amahoro akazahabwa ingororano itagabanije nk’uko iri jambo ry’Imana ribitubwiye. Gerageza nawe ubyibuke, wibuke igihe wahereye, wibuke amahirwe menshi yagiye aguca imbere, ariko kuko anyuranije no kwizera kwawe ukayareka agatambuka, ibuka imirimo y’Imana yose wagiye ukora, ngaho ibyacumi n’amaturo, gufasha abababaye, kubaka insengero n’ibindi byinshi ntakurusha kumenya. None igihe kirageze haje izindi mpamvu zije kuguca intege ntakindi zigamije uretse kukubuza kuzabona ingororano z’iyo mirimo yose myiza wakoze.

Hari indirimbo twajyaga turirimba ivugango: Uru rugendo turimo, nubwo runanije benshi, ariko abihangana nibo bazarurangiza, bagere mu gihugu, Umwami yabateguriye, aho batazongera kwibuka ibyabananizaga.

Inyikirizo ikavuga ngo : Mbese ko mbona urambiwe, ni iki gitumye ucogora, ibuka guhamagarwa kwawe muri cya gihe, warukwiriye kwibuka uwaguhamagaye.

Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze. Nibyo koko mwarakoze, twarakoze, kandi twakoreraga Imana nk’uko tujya tubivuga, ariko reka dukomeze dukore kandi turinde n’ubuhamya bw’ibyiza twakoze kuko bibiliya iravuga muri Ezekiyeli 33:12 “ Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye….” Imana idusobanurire.