Mwirinde hadutse umwuka w’ ubusambanyi udasanzwe! Felicite Nzohabonayo

ARIKW’ IYO TWIMENYE UKO TURI, NTIDUTSINDWA N’URUBANZA ( Bibiriya y’ikirundi.) 1 ab’Ikorinto 11: 31 ARIKO TWAKWISUZUMA NTITWAGIBWAHO N’URUBANZA. ( Bibiriya y’ikinyarwanda.) 1 ab’Ikorinto 11: 31

Mu mutima w’umuntu habamwo imyanda myinshi kandi y’ubwoko bwinshi twagereranya n’ikimoteri cyangwa na “immondices”. Turasoma Abagalatiya 5: 19 - 21 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo no kuroga no kwangana no gutongana n’ishyari n’umujinya n’amahane no kwitandukanya no kwirema ibice no kugomanwa no gusinda n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo…
Umwanditsi w’Igitabo “L’HOMME SPIRITUEL” Watchman Nee agabanya iyo myanda mo ibice 5. Iyo myanda yose iba muri Kamere

Igice cya 1: IBYANGIZA UMUBIRI ( Gusambana, gukora ibiteye isoni n’ibyisoni nke)
Igice cya 2: GUKORANA N’IMYUKA MIBI (gusenga ibishushanyo no kuroga)
Igice cya 3: IBYO MU MARASO ( kwangana, gutongana,ishyari, umujinya n’amahane.)
Igice cya 4: KWIREMA IBICE (Kwitandukanya, kwirema ibice no kugomanwa)
Igice cya 5: UBUSAMBO ( Gusinda, ibiganiro bibi n’ibindi.) Noneho ubu tugiye kureba igice cya mbere, ibindi bizakurikiraho nyuma.

I. Gusambana, gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke.
Nubwo abana b’Imana bafite kamere y’Imana, ariko na kamere y’ icyaha nayo ibana nabo ( 1 Yohana 1 : 8 . « Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. »

Kamere tuvuga ntishimisha Imana nicyo gituma hahoraho intambara hagati yizo kamere zombi ( kamere y’Imana na kamere y’icyaha.). Kugira ngo umukritso agende anesha agomba kumenya ko muri we harimo kamere ebyiri zidasa. Kubihakana cyangwa kutabyitaho bimutera kudakura mu buryo bwo mu mwuka.

Natangajwe cyane no kubona intumwa Pawulo atangirira kwigisha kuri izi nyigisho z’umwanda wo Gusambana, gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke. Ushobora kwibaza uti umukristo ufite umugabo cyangwa umugore, umukozi w’Imana, cyangwa umuntu wese wubaha Imana mbese yagira iyo kamere.?

Arayifite koko ! Inzandiko za Pawulo nka zose zihugura abantu bihannye. Imana iyo yigisha umuntu kuri iyi kamere, ibimwigishiriza mw’ibanga.

Nk’ urugero, hari ubwo ugira ibitekerezo byo kwifuza uwo mudahuje igitsina, ukumva uramukunze kandi utabyemerewe. Ibi biba muri wowe ubwa mbere. Iyo ugifite amavuta y’Imana biraba ukabihisha, cyangwa ugasenga ariko bikanga bikakunanira.

Hano Imana iba iri kukwereka umwanda. Ufatiye aho, ukabwira Imana uti ntabara kuri uru ruhande, nabonye aho ndwaye, uhita ubibera maso, ukajya ubicyaha,utabanje kwandagara. Bikomeje cyane; wumva bikurushije imbaraga, ufata igihe cyo kwiyiriza ubusa, ukabirega imbere y’Imana.Imana iragufasha igakamura imbaraga zabyo muriwowe. Uwo mwanda rero ufite aho uva. Reka turebe aho bituruka.

1. GUTEGA AMATWI IBIGANIRO BY’UBUSAMBANYI.

Satani azi ibiganiro binezeza umuntu. Ushobora kwibwira uti ko atari jye uri kubivuga nta kibazo, ugatega amatwi nka kuriya utegera amatwi ijambo ry’Imana ugaburirwa mu mwuka, kuriya niko n’ibiganiro bibi bigaburira kamere.

Iyo usinziriye n’ijoro urota usambana « les maris ou femmes de nuits », cyangwa se ugasanga umubiri hari uko wabaye kandi ari ntacyo wakoze. Suzuma urebe niba bidaturuka ku biganiro bibi wagaburiye kamere yawe.

2. KUREBA

Hari twa films dusanzwe cyane duca ku ma télévisions tw ‘ abantu basomana, cyangwa se mu nzira uri kugenda ukabona abaramukanya basomana. Ya kamere yabuze uyisoma irahaguruka, ikifuza. Hano mvuze bito nawe urahita wibonera byinshi tureba buri munsi (Hari inyambaro, ingendo , imvugo byabandi tureba n’ibindi…).

Umunsi Umwami Dawidi abona muka Uriya, hari ibyahindutse mu mubiri we. Buriya Imana yari iri kumubwira Iti Dawidi! Ba maso ! urinde amaso yawe : icyaha kiri ku rugi. Gusa bigaragara ko Dawidi atumviye agwa mu cyaha. Ndakwibutsa ko ibyo kurya byakamere ari imyanda. Ntirya ibyejejwe biri muri bibiliya.

3. GUHUMURIRWA

Umusore yagendanye n’umukobwa muri taxi. Uwo mukobwa yari yisize aga « parfum » gahumura neza. Umusore bimunanira kujya aho yari agiye, akurikira wa mukobwa abonye asohotse taxi. Yahagarara, agahagarara, yakinjira mu iduka akamukurikira. Nyuma byaje kugaragara ko yari akurikiranye iyo mpumuro ya « parfum » uwo mukobwa yari yisize.

4.GUKORAKORA (TOUCHER)

Iyo umuntu akoze kuwundi cyane iyo badahuje igitsina, hari uruhererekane rw’amakuru rubaho hagati y’abo bantu bombi bikaba byagira uwo bibangamira muribo cyangwa bombi. Abakiranutsi benshi baguye mu mutego wo kwifuza abo badahuje igitsina bari kubasengera. Hari igihe amukoraho uri kumusengera, rimwe , kabiri, ejo ugasanga byarahindutse muri we asigaye amwifuza mu buryo bubi bw’ibyaha.

o IKIBAZO

Kuki tujya twumva ngo umukiranutsi runaka yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi ? Ese ntaba yari akijijwe ? Ese ntaba asenga ?

o IGISUBIZO

Yego aba yarihannye, kandi aba asenga, ariko nkuko twabivuze hari imyanda iba muritwe. Uzi n’ibindi ? Ntabwo turi abamalayika, dufite kamere, nta muntu n’umwe utayifite, gusa niba bitari byajya ahagaragara, si uko hari icyo turusha abo byagaragayeho. Iyo niyo mpamvu ijambo ry’Imana ridushishikariza gusengerana, Ntihakagire uwo ducira urubanza, ahubwo tumusengere.

Imana ishaka kukugaragaza, wabikora nawe abantu bakabimenya kugira ngo nawe umenye ko umuntu wese ari umunyantege nke, tubeshejweho n’ubuntu bwayo gusa. ARIKW’ IYO TWIMENYE UKO TURI, NTIDUTSINDWA N’URUBANZA. YESU ARADUTABARA

Felicite Nzohabonayo