Mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge!

« Nuko mwirinde cyane uko mugenda , mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. » Abefeso 5 : 15-17

Muri aya magambo nashatse kumenya uko umuntu utagira ubwenge agenda, cyangwa se ufite ubwenge uko agenda.
Kutagira ubwenge, kuba umupfu ngo ni ukutamenya ibyo Umwami wacu ashaka ! Uzi kuba waba umaze igihe ubana n’umuntu ariko ntumenye ibyo ashaka n’ibyo yanga.

Bibiliya ijya itubwira ko i Ninewe habaga abantu batagira ubwenge : « Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n’imoso, hakabamo n’amatungo menshi » Yona 4 : 11

Imana itugirire neza ! Ngo ntibari bazi gutandukanya indyo n’imoso, ikiza n’ikibi ! Birababaje. Ikindi kibabaje n’ukuntu ari n’abantu benshi , wenda si umuntu umwe cyangwa babiri ! Kandi ntekerezako hari igihe bari bazi ubwenge, ariko igihe kikagera bagasubira ibwana, bakongera kuyoberwa ibyo bari bazi. Mbega ukuntu bibabaje Bibiliya iti : « Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. »
« Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicishije bugufi.” Mika 6:8.
Hari igihe Imana nayo ijya ireba umuntu ikabona abuze ubwenge ibyo bikayibabaza :
« Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge , nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe. » Hoseya 4:6

Hari igihe umwana avuka ari muzima, ndetse agatangira gukura, kugenda, hanyuma akazagira ingorane zo kurwara, agasubira hasi agakambakamba. Uko niko benshi muritwe byatugendekeye. Twigeze kumenya ubwenge tuva mu bupfu, tumenya ibyo Umwami wacu Yesu Kristo adushakaho, turabikora. Igihe cyarageze bitewe n’impamvu runaka, abantu basubira kugendera mu bintu by’abatagira ubwenge. Yesu adusobanurire.

Hari indirimbo ivuga ngo: “ Ubwo wampinduye umwana, none umpindure n’ingeso, kugirango undeba wese aguhimbaze Yesu.” Iyo umuntu ari umunyabwenge n’abandi barabimenya.

Bibiliya ijya itubwira inkuru z’umuntu ngo wari waratewe n’abadayimoni. Uwo muntu yiberaga mumva ngo yikebesha amabuye, baramuzirikaga n’iminyururu y’ibyuma ngo akayicagagura kugeza umunsi yahuriye na Yesu. Abantu ngo baragiye basanze yicaye , yambaye, afite ubwenge nk’abandi.

Nasanze kuba hafi ya Yesu bituma tumenya ubwenge. Kubaha uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge. Zaburi 111 : 10. Ndimo ndinginga Imana ngo inshoboze kugenda nk’abanyabwenge. Yesu aduhane umugisha
Alice