Mwirinde abambuzi! Kiyange Adda- Darlene

Uyu mugani, tuwusanga muri Biblia, mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Luka 10:30-35. Ni umugani uvuga ku Musamariya w’umunyembabazi. Umuntu yajyaga I Yeriko ahura n’abambuzi baramukubita. Ariko igitangaje kandi giteye isoni muri ibyo byose, n’uko abamubonye aryamye ku nzira harimo abo bitaga abatambyi n’abalewi bari abantu bashinzwe guhuza Imana n’abantu binyuze mu bintu byitwaga ibitambo, bamuciyeho bakigendera. Mbese uwo mugani ni uwa kera cyangwa ni uwacu natwe abiki gihe?

Muri make, uriya muntu wahuye n’abambuzi twamugereranya n’abantu babiri:

1.Umuntu ukiri mu bubata bwa Satani, ukora ibyaha byose nta gitangira.

2.Umuntu wakiriye Yesu akabivamo akagwa.

Abo bambuzi nabo twabagereranya na satani n’abadayimoni.

Abo batambyi nta bandi ni wowe wizera Yesu nk’umwami n’umukiza wawe kuko Biblia ikwita umwami n’umutambyi(1Pet2: 9 : ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’Umwami….). Urasenga, uri umuhuza w’Imana n’abantu.

Tugarutse kuri uwo mugani, abantu beshi bari kugenda bagana I Yeriko ( ahavumwe mu gihe cya Yosuwa(Yosuwa 6:26 …umuntu uzahaguruka akajya kubaka uyu mudugudu w’I Yeriko avumwe imbere y’uwiteka…). Muri iyo nzira harimo abadayimoni bica abantu ndetse bamwe bakabasiga basigajeho gake bagapfa. Nawe ujya uhanyura kandi ujya ubona abahaguye( abishwe n’ibyaha) cyangwa abari gukubitwa n’abadayimoni.Nagira ngo nkubaze icyo ukora iyo ubabonye! Mbese aho ntumera nka babandi twabonye muri bibiliya? Iyo ubonye ko abadayimoni bamushoye mu busambanyi, mu businzi, mu bujura, mu bwicanyi, mu biyobyabwenge, mu kunyereza umutungo bamumazemo umwuka, ukora iki? Aho ntumwegera mugafatikanya? Cyangwa wiciraho ukigendera utamubwiye kandi wagera imbere ukabibwira abandi?

Ndakugira inama yo gufasha abo muzajya muhura ubona bahuye n’abambuzi, babwire ko Yesu ari umukiza bihane.Wiceceka kandi ureba agiye gushiramo umwuka. Umusamariya mwiza ni Yesu, azagufasha. Ni muze dutinyuke tubwire abanyabyaha bihane.Nawe Wabasha kuba nk’umusamariya mwiza. Ntibyoroshye, guterura uwakubiswe n’abambuzi, nta suku iba imuriho ashobora kukwanduza ndetse no kugusiga amaraso ava mu bisebe bye. N’ukwihangana ugakomeza ugakora umurimo w’ubufasha kugeza igihe azakirira.

Senga uti” Mana Data, umbabarire ko ntabashije gufasha abo nabonye babaye imbata z’ibyaha. Ndagusaba umfashe umpe imbaraga zo kubabwira ko ibyo barimo ari bibi ko byangwa n’amaso yawe, mpa imbaraga zo kubafasha guhindukira bave mu byaha barimo , Nanjye kandi umfashe undinde iyo nzira ijya I Yeriko kuko ari inzira yo kurimbuka. Amen.”

Evangeliste Kiyange Adda-Darlene.