Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye uhungire kure ubusambanyi bukugarije.

Mugihe dukomeje kugenda twinjira mu minsi y’imperuka ni nako abantu b’Imana bakomeje guhinduka cyane mu mico no mu myifatire, ariko igiteye impungenge n’ubwoba cyane ni ibyaha by’urukozasoni bimaze kuba agahoma munwa kuburyo bimaze kuba indengakamere mu bantu, muri byo twavuga mo ubugome butigeze kubaho,ubwicanyi ariko noneho byagera mu busambanyi byo bikaba akumiro kuko burakabije mu bubatse ingo reka urubyiruko sinabona icyo mvuga.

Mu gice cya 7 cy’imigani hagira hati “Nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye ndungurukuka, nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, Mbona mu basore mbona umusore utagira umutima,anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya, nuko ayembayemba ajya kunzu ye ari mu kabwibwi bugorobye, ageza mu mwijima w’igicuku. Maze umugore aramusanganira, yambaye imyambaro y’abamaraya kandi afite umutima kandi afite umutima w’ubucakura.

Ni umugore usamara kandi utifata…Nuko aramufata aramusoma avugana nawe adafite imbebya ati mfite ibitambo by’uko ndi amahoro, uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. Nicyo gitumye nza kugusanganira nshaka kureba cyane mu maso hawe none ndakubonye.,,,Uburiri bwanjye nabushasheho ibihumura neza, Ishangi n’umusagavu na mudarasini. Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze kugitondo. Twinezeze muby’urukundo kuko umugabo wanjye Atari imuhira yazindukiye murugendo rwa kure, yajyanye uruhago rw’impiya kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha.

Nuko amushukisha akarimi ke kareshya amukuruza kuryarya kw’ururimi rwe ,aherako aramukurikira,nk’ikimasa kigiye kubagwa cyangwa nk’umusazi uboshywe ujya guhanwa, kugeza ubwo umwambi uhinguranyije umwijima we ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego atazi ko yategewe ubugingo bwe, None rero bahungu banjye muntegere amatwi kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye, ntukundire ko umutima wawe ko utanyukira mu nzira ze ntukayobere mu migenzereze ye kuko yagushije benshi abakomeretsa, ni ukuri abo yishe ni umutwe w’ingabo munini, inzu ye ni inzira igana ikuzimu imananuka ijya mu buturo bw’urupfu. (Imigani 7:1-27)

Bavandimwe nshuti mureke tujye inama, Satani ahagurukiye kurimbura ubugingo bwacu ahagurukije abadayimoni bafite imbaraga nyinshi z’ubusambanyi, ntareba uwo uriwe, ntakangwa n’icyo uricyo, afite amayeri n’uburyarya bwo kukureshya akoresheje ubushukanyi buhambaye bw’abasore, abagabo,abakobwa n’abagore b’indyarya buzuye ubuhehesi n’amarari y’ubusambanyi ,ariko ndakwinginga ngo uko arushaho kuguhiga, nawe urusheho gushaka Imana binyuze mu gusenga uzanesha.

Ibuka ko hari abo amaze kugusha kandi twibwiraga ko bari intwari cyane kuturusha ariko niwizera Yesu ukamwikoreza uwo mutwaro azakurwanirira, azakwambika andi maso mashya, azaguha izindi mbaraga,azaguha kunesha Satani n’abadayimoni maze ubashe guhagarara udatsinzwe n’uburiganya bwe,agushoboze kudaha abagore cyangwa abagabo integer zawe n’ubugingo bwawe kuko aricyo kigusha abami Imigani (31:3).