Mwami ni wowe uha intege abananiwe!

“Niyo iha intege abarambiwe; kandi utibashije imwongeramo imbaraga.” Yesaya 40: 29
He gives power to the weak and strength to the powerless. Imana ishimwe.

Ku mutwe w’iki gice cya 40 haranditse ngo “Comfort for God’s people “ Ibihumuriza ku bantu b’Imana. “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize” Ni ko Uwiteka avuga. Muvuge ibyururutsa imitima y’ ab’ Iyerusalemu, mukomere, muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe…. » Yesaya 40 : 1

Mu buzima bw’Umwuka, hari igihe cy’imbaraga nyinshi, hari igihe umuntu aba yumva ananiwe, arambiwe, acitse intege, hari igihe abayumva yuzuye amasezerano y ‘Imana, hari n’igihe aba yumva atakinibuka ibyo Imana yamuvuzeho, atanabikurura mu mwuka ngo yumve bifatika, ariko Bibiliya iratubwiye ngo ni Imana iha intege abarambiwe ngo kandi nutibashije imwongeramo imbaraga.

Irijambo naryo, ryari rimwe mu bihumuriza byagombaga kubwirwa abantu b’Imana kugirango badacogora. Hari igihe umuntu ajya kuryama cyangwa abyuka yumva bitameze neza, ariko wajyakumva, ukumva agatege karaje, ukumva indirimbo iraje mu mutima, ukumva Imana ikwibukije ijambo ryigeze kugufasha ,burya ntahandi biva n’Imana iba ikwibutsa kuko niyo iha intege abarambiwe !
Imanaishimwecyane

Fatanya nanjye kwinginga Imana ngo iduhe imbaraga nkuko yasezeranye, iduhe imbaraga kugirango tubashe guhagarara tudatsinzwe kumunsi mubi, iduhe imbaraga mu gihe umuraba ubaye mwinshi, iduhe imbaraga mu gihe abantu benshi barambiwe, iduhe imbaraga mu gihe tutibashije cyangwa tutakibashije guhagarara.
Ngo abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose, ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya…… Yesaya 40 : 30 -31

Ijambo rikomeye hano ni ukumenya gutegereza Uwiteka ! Dawidi we yajyaga abwira umutima we ngo kuki umuhagararamo, nuko akawubwira ngo nujye utegereza Uwiteka Zaburi 42 : 5-6
Mana ni wowe uha intege abarambiwe!