Mwambare gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.

‘’Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyisi y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mw’ijuru "(Abefeso 6:12-14)

Mu ntambara y’umwuka, nkuko Pawulo yabyanditse, ikintu cya kabiri cyo gukora n’ukwambara icuma gikingira igikiriza arico gukiranuka. Abasirikare b’Abaroma bambaraga icuma gikingira ingingo zabo zitanga ubuzima nk’umutima, umwijima, ibihaha n’amara.
Satani atinya umuntu wese ufite umutima uboneye...
Niki inkinzo yo gukiranuka? Ni ukubonera mu mutima no kubonera kw’ impamvu ituma ukora ibyo ugomba gukora.

Bibiliya iratubaza ikikibazo : "Ni nde uzazamuka umusozi w’Uwiteka ? Ni nde uzagera ahera he? Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye; ntiyerekeze umutima we kubitagira umumaro" (Zaburi24.3-4).

Ni nde ushobora kwegera Imana ? Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye. Ibyo ntabwo bisobanura ko mukiranutse, ahubwo bivuga ko mwatuye ibyaha byanyu.Ntabwo buri gihe mukora ibyiza, ariko muhora mwifuza gukora ibyiza. Umutima wanyu ukaba uboneye, nubwo mwaba mwakoze amakosa.

Yesu yaravuzengo : "Hahirwa abafite imitima iboneye, kuko bazabona Imana" (Matayo 5:8). Niba mushaka guhora mwishimye mu kazi kanyu, mu butunzi bwanyu no mu miryango yanyu, mugire imitima itanduye. Mugerageze ubunyangamugayo no kubonera. Mugakora mukurikije ukuri kandi impamvu ibatuma mukora ikaba iboneye.

Satani agerageza kubaca intege no kubagusha, agatuma mushira mu buzima bwanyu ibitaboneye. Azabosha ibitekerezo n’impamvu bitaboneye. Azabahitishamo byifuzo bitaboneye. Azabashiramo ibitaboneye abinyujije mu za films z’ibiterasoni, ibitabo n’indirimbo bikangurira abantu gukora ibizira n’ivyubwibone.

Ku ruhande rwanyu, nimuba mwambaye gukiranuka nk’icuma gikingira igikiriza, muzakomeza kugira imitima iboneye n’impavu z’ukuri. Kandi satani atinya umuntu ufite umutima uboneye, ari nawo mutimaw’umurava.

Icogukora uyumusi

Munyemerere mbabaze :Umutima wawe uraboneye ? Niba hari ibitaboneye mu buzima bwawe, ntutegereze !Mwaturire Imana, hanyuma mwambare gukiranuka nk’icuma gikingiraigikiriza.

Byanditswe na Pastor Rick Warren