Mushake Uwiteka araboneka. Evangeliste Muvunyi Hyppolite

Iri jambo gushaka sicyo wazimije uba ushaka cyangwa se wabuze ahubwo no gusaba ufite ubushobozi buruta ubwawe, ubw’abahanga, abaganga kugutabara, ni ugusaba Imana isumba bose, isumba byose kukurengera.

Tugiye kurebera hamwe abantu bo mu byanditswe byera bagiye bayishaka kubera ibibazo bitandukanye bari bafite Uwiteka akabikemura; bamwe muri bo bari ingumba (Hana), impfubyi ziburana imitungo (bene Selofahadi), abami mu ntambara (Yehoshafati), abafite amadeni bariye cyangwa se ayo basigiwe n’abo bashakanye (umudamu w’umupfakazi bari bagiye gutwara abana be).

Mu ijambo ry’Imana riboneka mu 2 Ngoma 20:3-25, Umwami Yehoshafati yihase (kwihata) gushaka Uwiteka ngo amukize amaboko y’abamowabu, abamoni n’abamewunimu bari bagiye kumutera; ibyo bivuga ko we yirebye n’ingabo ze, intwaro afite atabasha guhangana n’ingabo zimuteye, maze atabaza mu ijuru aho gutabarwa kw’abera guturuka.

Dusangire ibintu bitatu (03) umuntu yakora mu gushaka Uwiteka nkuko Yehoshafati yabikoze:

1) Kuvuga Imana ibigwi (kuyisingiza, kuvuga ubuhangange bwayo, kwibuka ko iyakoze ibya kera uherereje inyuma n’ibiriho ibishoboye kandi ntaho yagiye)

Yehoshafati we yavuze ati: mu kuboko kwawe harimo imbaraga n’ububasha bituma ntawagutanga imbere (umurongo wa 6)

2) Kuvuga ijambo rijyanye ni mpamvu uyishaka: iyo ari ubugumba uvuga abo Bibiliya ivuga ko yahaye ibibondo (Elezabeti nyina wa Yohana, Hana nyina wa Samweli…), iyo ari inzara uvuga Zaburi igira iti imigunzu y’intare ibasha gusoza no gukena ariko abagutegereza ntibazicwa n’inzara, iyo ari uburwayi bwananiye abaganga uvuga ko iyabwiye Yeremiya ko ari Imana y’ibifite imibiri byose (Yeremiya 32:27) ko n’uwawe yawukiza

Yehoshafati we yavuze ati: ngo niduterwa n’ibyago, intambara, inzara, mugiga tukerekera inzu yawe, tukagutakambira uko tuzaba tubabaye nawe uzajya wumva utabare..(Uhereye ku murongo wa 9)

3) Kwatura (kugaragaza) intege zawe imbere y’ikibazo: aha umuntu aba yaragerageje gukora, kwivuza, gushaka akazi nk’abandi… ariko aba amaze kunanirwa, muri make ni umuntu uba wabuze uko agira ahubwo ashaka Imana itajya ibura uko igira

Yehoshafati we yabanje kuvuga ati: ese abo ba Mowabu, abamoni ntiwakwemera kubahana mu maboko yacu? Ariko aravuga ati: ngo babuze uko bagira ahubwo Uwiteka niwe bahanze amaso (umurongo wa 12)

Ese Yehoshafati yarayibonye (yaramutabaye)?

Yego kuko umuhanuzi yahise avuga ngo urugamba si urwabo ahubwo ni urw’Uwiteka bo icyo basabwa no kwiremamo inteko kandi bakagenda akaba aribo babatera (aha Imana yashakaga ko bajya kureba uko urugamba yarurangije) kuko igihe yababwiraga ngo bagende babatere, Abamowabu n’abamoni bari basubiranyemo barimburana, bo bahageze ntibarwanye bafashe iminyago iminsi itatu (umurongo wa 25)

Nasoza mvuga ko n’uwaba ayishaka ngo umukize ibyaha yakire Yesu bigishoboka kuko Yesaya 55:6 – 7 yavuze ati Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa…, umunyabyaha areke ingeso, ukiranirwa areke ibyo yibwira, Uwiteka aramugirira ibambe kandi amubabarire rwose pe.

Hanyuma abagifite ibitubereye inzitizi Salomo ati nkunda abankunda kandi abashakana umwete bazambona (Imigani 8:17). Ubutaha nzabaha ubuhamya bw’umwana wanjye wari waramunzwe igufwa ry’ukuguru (ruseke), kwa muganga bikanga ariko nihase gushaka ivura abaganga iramukiza none ubu agenda n’amaguru ye.

Muvunyi Hyppolite