Musanze : Abantu 70 bakiriye Kristo mu giterane cy’ivugabutumwa cyakozwe na Chorale Betesida ya ADEPR Karama (Muganza)

Nk’uko twabitangarije n’umuyobozi w’iyi Korale Bwana Gatete Theogene, mu mpera z’icyumweru gishize iyi Korale yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu majyarugu, kandi barashima Imana ko hari abantu benshi bakiriye ubutumwa bwiza bagahindukirira Kristo.

Bamwe mu baturage baje kwakira ubutumwa bwiza

Gatete yakomeje adutangariza ko bari bafite igikorwa cy’ivugabutumwa mu ndirimbo, ijambo ry’Imana ndetse na Film za Gospel i Musanze muri Paruwasi ya Nyarubande, ku mudugudu wa Giheta. Igikorwa bakoze ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 27/01/2014.

Muri icyo gikorwa, abagera kuri 70 harimo abapfumu 2 n’abandi batandukanye bakiriye Kristo. Mu magambo ye akaba yagize ati « Uko twagiye ni ko twagarutse, nta kibazo twagize haba aho twagiye, ndetse no mu nzira ».

Chorale Betesida yavutse mu mwaka wa 1980, ibanza gukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge (Gakinjiro) nyuma iza kujyanwa muri Paruwasi ya Butamwa, ubu yahindutse Muganza, akaba ari ho ikorera umurimo w’uburirimbyi ku mudugudu wa Karama. Betesida ni korali igizwe n’abantu bagera kuri 70 b’ingeri zose.

Iyi korali ifite album 1 y’amajwi (audio) iri ku isoko, iboneka aho basengera, ubu ikaba irimo gukora amashusho bazamurika mu mpera z’uyu mwaka bise « Itorero rigiye gutaha », iriho indirimbo 10 zirimo « Amasezerano », « Itorero » n’izindi.