Muri urumuri rw’isi!

« Muri urumuri rw’isi. Umujyi wubatse mu mpinga y’umusozi ntushobora kwihisha. Kandi ntawacana itara ngo aryubikeho akabindi , ahubwo aritereka ahirengeye maze rikamurikira abari munzu bose. Mube ariko mumurikira abantu, kugirango barebe ibyiza mukora bahimbaze so wo mu ijuru » Matayo 5 :14-16

Urumuri ni ikintu gikomeye mu buzima. Isi ni nini, ituweho n’abantu benshi umubare ntazi, bavuga indimi nyinshi zitandukanye. Imana ikadusaba ko twe abakijijwe tuba urumuri muri iyo si y’umwijima mwinshi. Impamvu mvuga isi y’umwijima mwinshi, ni ukubera ibyaha biteye ubwoba biyikorerwamo.

Umuririmbyi yararirimbye ngo : Mpa amavuta Yesu mbone kwaka ( kuba urumuri), mpa amavuta ndakwinginze, mpa amavuta Yesu mbone kwaka, mbone kwaka burinde bucya.

Iyo bwije, bacana itara cyangwa bafata itara bakamurika, umwijima ugahunga. Iyo ikintu cyabuze, bacana itara, bifashisha urumuri kugirango icyo kintu kiboneke.

Buriya ibyaha byinshi bikorerwa mu mwijima : kwiba , gusambana, kurya ruswa, ubugambanyi n’ibindi ,ariko iyo urumuri ruje, ibibi birahunga. Badacanye itara, ntawamenya ko hari ibintu byahakorerwaga. Mu gihugu cyangwa ahantu abantu bibera mu mwijima, hatabonetse umuntu wabaye urumuri , abo bantu bazakomeza gutekereza ko ubuzima babamo bwo mu mwijima ntacyo butwaye, cyangwa ko ariko abantu bose babayeho

Bibiliya yatubwiye ngo dufite inshingano yo kumurikira abakiri mu mwijima nabo bakavayo. Uburyo bwacu bwo kuba urumuri ngo ni ugukora imirimo myiza ngo kugirango barebe ibyiza dukora bahimbaze Data wo mu ijuru. Imana ishimwe

Ikizakubwira ko utaraba urumuri nuko uzibona mu mirimo y ‘umwijima, nuko uzibona ufatanya n’abandi mu bikorwa by’umwijima, abajya kwiba mukajyana, abandika inyandiko z’impimbano mugafatanya, abasambanyi mukajya inama cyangwa mukajyanamo n’ibindi… Nyamara si ibyo Imana yari yakuremeye , ahubwo yifuzaga ko waba urumuri ukamurikira isi y’umwijima.

Umuririmbyi asanga kugirango yake, aruko Imana yamuha amavuta yo gushyira mu itara rye, cyangwa se mu yandi magambo, yinginga Imana ngo imwuzuze Umwuka Wera, abashe kwera imbuto zikwiriye abihannye ariko kuba urumuri. Yesu adushoboze

Ijambo muri Urumuri ni Yesu ubwe waryivugiye. Ndangije mbifuriza kuba urumuri, kandi wikomeza guhisha ko ukijijwe, kuraho igitwikirizo abantu bamenye ko uri urumuri kuko mugihe cyo kugendererwamo n’Imana bazamenya ko babanaga n’umuntu w’Imana.
Yesu adusure.