Muri iki gihe twizihiza ivuka rya Yesu turusheho gutegura imitima yacu

Nk’uko twagiye tubigarukaho mu nyigisho zatambutse ko Yesu yavutse mu buryo abantu batari biteze, kuko batari bazi ko yabyarwa n’umukobwa w’umukene ngo avukire mu muvure w’inka nyamara Mika yari yarabihanuye: Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose. (Mika 5:1)

Bake mu bisirayeli nibo bamenye iri banga ryo kuvuka kwa Mesiya. Urugero nk’abungeri: Reka turebere hamwe zimwe mu ndangagaciro zatumye bamenya Yesu wavukiye i Betelehemu. (Luka 2:8-20)

1. Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo. Ese itorero turi maso cyangwa turasinziriye?

2. Malayika w’Imana yaraje abahagarara iruhande ubwiza bw’ Imana bubagota impande zose. Ese abaturebye batubonaho ubwiza bw’Imana cyangwa turi abantu basanzwe nk’abandi bose?

3. Bahawe ubutumwa bwiza bw’ umunezero uzaba ku bantu bose. Uwo Yesaya yari yarahanuye mbere y’imyaka 700 yari yavutse. Ese ubutumwa twumva mu nsengero zacu butuzanira umunezero kuko buzanira abantu bose agakiza cyangwa rimwe na rimwe ubwo twumva budusiga mu rujijo?

4. Aba bungeri bahise bahaguruka badategereje ko bucya kuko bari abantu bumvira: Dukwiriye gusenga, kwezwa, gukorera Imana, gusoma Bibiliya, gufasha abandi bikiri none aha. Buri wese aba afite impamvu yo kutabikora ariko dukwiye kuba abantu bumvira ijambo ry’Imana.

5. Bafatanyije na Korari y’Abamalayika yaririmbaga ngo mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana amahoro abe mu bo yishimira. Ese tubayeho ubuzima buramya cyangwa tubayeho twiganyira iby’ejo? Nitugarurira Imana icyubahiro twayambuye amahoro azataha mu mitima yacu, mu ngo, mu matorero, mu bihugu byacu.

6. Bamaze kubona uruhinja bahise batangira kubwira abari aho ibyo Imana yavuganye nabo. Ese duhamiriza abandi icyo Yesu yakoze mu mitima yacu, Yesu yavuze ko uwo bizatera isoni kumuhamya nawe bizazimutera kumuhamiriza imbere ya Data n’Abamalayika.

7. Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk’uko babibwiwe. Ibyo tubona n’ibyo Imana ikora mu buzima bwacu bikwiye kurema ishimwe mu mibireho yacu bigatuma abanyamubabaro bamenya ko Imana igikora imirimo ikomeye cyane.

Nasoza ngusaba ngo kanguka ube maso, ube muri bake bazamenya ko impanda yavuze ubwo Yesu azaba aje gutwara itorero, amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama waduhamagara kuri +250788422984 dusengera ibyifuzo by’abantu ku buntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Agakiza family tubifurije Noheli nziza n’Umwaka Mushya wa 2017
Pastor [email protected]