Muri byose dutumbire Yesu wenyine

,….Dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. ‘’ Abaheburayo 12:2

Hashize imyaka myinshi nkoze urutonde rw’abantu bose bari bafite amatorero b’abapasiteri bakiri bato muri Amerika kuko numvaga bakeneye amasengesho menshi. Uko bisa kose nanjye hari abansengeye mu gihe natangizaga itorero rya Saddleback.

Iyo ndebye kuri urwo rutonde nsanga abarenga kimwe cya kabiri cyabo batakiri mu murimo w’Imana. Bahanze amaso ibifatika, amafaranga, amarangamutima n’ibipindi byo kwinezeza gusa. Ntabwo bahagurutse bagamije kubaka ubwami bw’Imana, hajemo ibindi ntibabasha gutumbira Yesu wenyine, we banze ryo kwizera, ahubwo batumbira ibindi bintu, bituma bataramira mu murimo w’Imana.

Jyewe numva nakwingingira umuntu wese kwitandukanya n’ibindi bitekerezo ku bintu bisanzwe cyangwa se ibibazo ahubwo ugatumbira Yesu wenyine, ukishingikiriza ku buntu bw’Imana gusa.

Ubuzima ntabwo ari urugendo rwa metero 100, ahubwo ni rurerure twese turasiganwa ni Marato. Ikifuzo cyanjye kuri mwese ni uko mwese mwagera aho musiganirwa. Nta kindi kintu na kimwe cyabigufashamo keretse gutumbira Yesu wenyine ukirengagiza ibindi byose.

Nkuko uwandikiye Abaheburayo yabibabwiye niba dushaka koko kuba mu mwanya mwiza Imana idushakamo, turasabwa gutumbira Yesu wenyine tugakura amaso ku bindi. Kugira ngo umuntu abashe kwihanganira ibitihanganirwa bigusaba kureba ku bitaboneka, ugatumbira Yesu wenyine.

Iyo umuntu ashaka guhamagara imbwa wenda shebuja nayo batandukanye, bigusaba gufata ikintu kiriho ibyo kurya wenda ukayihamagaza ikaza, iyo wibeshye ukabirambika ku ruhande irabikurikira ikakwihorera, ibyo kwibuka ko ari wowe wayihaye ibivamo cyangwa byibuze ngo yibuke ko ahavuye ibyo hava n’ibindi. Iyo rero ushaka ko igukurikira urabigumana ihita iguhanga amaso kuko iba itegereje ko uyirekurira ibyo kurya, bivuze ngo ntiba igihanze amaso ibyo kurya ahubwo ihanga amaso shebuja.

Natwe niko tugomba guhanga amaso Databuja, nubwo ku ruhande haba harambitse ibifatika ariko niwe nyirabyo dukwiye gutumbira. Dukure ibitekerezo byacu ku bintu runaka n’ibibazo bitazashira twiringire Imana yonyine niyo izakora imirimo. Niba dushaka kuramira mu murimo w’Imana, turasabwa gutumbira Yesu wenyine. Tumere nka Yona ari mu nda y’urufi uko yasenze ngo ‘’Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka, No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.’’ Yona 2 :8

Niba waranageze aho ubona byose byanze, iby’ubuzima n’ibindi byose, akazi, urugo, nta mwana, gukira indwara n’ibindi ndakugira inama isumba izindi hanga amaso Yesu umutumbire, Haleluya, niwe banze ryo kwizera.

Imanshyigikire mu izina rya Yesu.Amen.