Muri Yesu ni ho ubugingo bubonerwa

"Hahirwa umuntu unyumvira akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, agategereza ku nkomo z’imiryango yanjye, Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, kandi azahabwa umugisha n’Uwiteka" Imigani 8:34-35

Aha Yesu aradusaba kuba maso kandi tugategerereza muri we. Nta bwo ari ukuba maso twidamarariye mu isi, ni ukuba maso muri we kandi iminsi yose. Nta bwo dusabwa kuba maso umunsi umwe ngo tunyuranye undi munsi tubivemo cyangwa icyumweru kimwe ikindi duhugire mu bindi, ahubwo aradusaba guhora turi maso iminsi yose. Iminsi yose ni ukuva kuwa mbere kugera ku cyumweru, guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cumi n’abiri. Impamvu adukangurira kuba maso iminsi yose ni uko iyo twabaye maso tugira amahirwe akatwiyereka kandi ngo umubonye aba abonye ubugingo ndetse akanahabwa umugisha n’Uwiteka.

Mbega byiza gutunga umugisha w’Imana! Twibuke ko Yesu atwiyereka icyarimwe ari yo mpamvu nta kurambirwa tugomba kugira kuko ngo tugomba kumutegereza ndetse turi maso iminsi yose. Amaze kuzuka yiyeretse Mariya Magadalena, yongera yiyereka intumwa 2 zerekeza Emawusi, yongera yiyereka intumwa ziteranye, yiyereka Petero yasubiye kuroba n’abandi n’abandi; ngo yamaze iminsi 40 yiyereka abe. Nta bwo bose yabiyerekeye umunsi umwe cyangwa isaha imwe.

Hari uwakwibwira ati "hinga mbanze nshake imibereho ngwize ubutunzi maze mbone kugaruka gushaka Yesu." Ushobora gucikanwa n’amahirwe y’uko Yesu yaza ntakubone kandi yari kukwiyereka ukabona ubugingo hanyuma Uwiteka na we akaguha umugisha nyamara wari wasohotse wamuvuyemo. Ese nshuti, ugira ngo utajyanye na Yesu byapfa kuguhira? Abaririmbyi bati: "Gumamo".

Yesu aratwihanangiriza ati "Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye" Luka 12:15. Nshuti mukundwa, niba wajyaga wiyumvisha ko wizeye ubugingo kubw’ubutunzi bwawe Imana ikubabarire kuko bihabanye cyane. Ahubwo Yesu yongeyeho ati "Kuko ubugingo buruta ibyo kurya, n’umubiri uruta imyambaro Luka 12:23; Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye. Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongererwa Luka 12:30". Kugira ubutunzi ni byiza rwose ariko ntuburutishe ubugingo cyangwa ngo wumve ko ubwo ubufite binaguhesha ubugingo. Icyo Yesu yadusabye ni ukuba maso iminsi yose no gutegereza mu marembo ye ngo tubone ubugingo hanyuma Uwiteka akaduha umugisha we. Nta bwo Yesu tumugumaho ku bw’uko dutunze.

Ndetse Yesu adukangurira gutanga. Ati "Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone; kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba Luka 33-34." Ibi biduhesha ubugingo kandi n’ubutunzi bwacu twunguka iyo twagize icyo dutanga bukaba bubitswe ahantu hizewe kandi hari umutekano kuko butakononekara ndetse binadushoboza guhora duhanze amaso Yesu nk’uko abidusaba kuko aho ubutunzi bwacu bubitse Yesu arabizi ko ari ho umutima wacu na wo wibera.

Turamutse rero twibanze ku butunzi bwo mu isi, ntitwaba tukibonye ubugingo kuko amaso yacu n’umutima wacu waba wibereye mu isi gusa ndetse ugahomba kabiri kuko nta bugingo ndetse n’ubutunzi bwawe bwakwangirika kuko "Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko Yesu we yazanywe no kugira ngo intama ze zibone ubugingo ndetse ngo zibone bwinshi Yohana 10:10."

Henriette Aimée Mutangampundu