Muharire Umurimo Wawe

Muharire Umurimo Wawe

Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa (Imigani 16:3).

Kenshi, abantu biha intego kandi bagafata ibyemezo bitandukanye mu buzima bwabo, byaba mu butunzi bwabo, mu muryango wabo, mu kazi kabo cyangwa mu mishinga yabo; ariko n’ubwo ari ngombwa kugira intego, ntukishyirireho intego biturutse mu marangamutima. Shyiraho intego binyuze mu Mwuka. Iki nicyo benshi batamenya.

Akamaro ko kwiyiriza no gusenga, ku bijyanye n’ibi, ni ntagereranywa. Kwiyiriza bisobanuye ko witandukanya n’ibintu byose, cyane cyane ibyo kurya, aho ufata umwanya usabana n’Umwami, umuvugisha kandi usenga mu Mwuka usengera ingamba zawe ufata n’ibyifuzo. Niba hari umushinga urimo ukoraho, kandi wifuza kumenya intambwe ikurikira watera, senga mu Mwuka. Umwuka Wera uzaguha icyo kuvuga kandi aguhishurire ibitekerezo by’ Imana, maze umenye intambwe ikurikira ugomba gutera.

Ujye uhora wegurira imigambi yawe n’ibyifuzo byawe Uwiteka mu isengesho. Yego, hashobora kuba imbogamizi; iyo mishinga cyangwa imigambi bishobora kuba mu buryo utamenya n’aho uhera ubisengera. Iringire Umwuka Wera. Azagufasha gusenga bikwiriye. Abaroma 8:26 haravuga hati, "Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa" (Abaroma 8:26). Iyo nteruro ngo "Umwuka adufasha mu ntege nke zacu," isobanurwa neza gutya, "Umwuka Wera atuzamura hejuru mu ntege nke zacu!"

Ntukajye ufata ibyemezo bikomeye mu buzima bwawe, utabanje kujya mu nzira y’Umwuka. Bizakurinda ingorane nyinshi, kandi bigushyire mu nzira y’ubutsinzi buhoraho. Uko utegura umwaka mushya, harira imigambi yawe n’ibyemezo byawe Uwiteka, kandi azakomeza inzira zawe. Ese intego zawe ni izihe? Ufite irihe hishurirwa? Bimuharire kandi umwiringire akuyobore.

Isengesho

Data Mwiza, ndagushimira kubw’icyerekezo no kuyoborwa n’Umwuka wawe muri uyu mwaka uje! Nshyize ibyifuzo byanjye n’imigambi yanjye mu biganza byawe bishoboye, by’umuryango wanjye, ubutunzi bwanjye, akazi, ubucuruzi, n’umurimo wanjye, nzi ko ushoboye gukora ibirenze kure ibyo nasaba, ntekereza cyangwa nibwira, mu Izina rya Yesu, Amen.

Gucengera Ijambo

Zaburi 37:5
2 Ngoma 27:6
2 Timoteyo 1:12

Pst Chris