Mugenzi wanjye ni nde? Rev Mugiraneza

MUGENZI WANJYE NI NDE? Luka 10:29

Iki ni ikibazo cya kabiri cyabajijwe Yesu akibazwa ni umwigisha amategeko arimo amugerageza.

Ikibazo cya mbere yabajije icyo yakora kugira ngo aragwe ubugingo buhoraho. Yesu yamushubije akoresheje ibyanditswe mu mategeko no kumusubirishamo ibyo yari yirengagije kuko yamubajije ati icyo uyasomamo ni iki? Amaze gusubiza ikibazo cya Yesu, yahise asabwa gushyira mubikorwa ibyo amaze kuvuga, akaba afite ubugingo buhoraho; ariko kuko bigaragara ko yari yirengagije ukuri akuzi. Yahise abaza ikindi kibazo kivuga kiti "mugenzi wanjye ni nde?"
Iki kibazo yabajije ni ubu abantu batari bake barakibaza.
"Mugenzi wanjye ni nde?"

Yesu asubiza iki kibazo yifashije umugani w’Umusamariya w’umunyambabazi. Uyu yamanukaga ava i Yerusalemu ajya i Yeriko agwa mugico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.

Ikigaragara uyu muntu yari akeneye ubutabazi bwihuse kandi buturutse k’umuntu ufite imbabazi. Aha niho Yesu agaragaza abantu batatu batandukanye:
1. Umutambyi
2. Umulewi
3. Umusamariya waguye mu gico cy’abambuzi.

Ikigaragara babiri babanza ntacyo bamumariye ahubwo barakikiye ntibegera aho yararyamye.

Ukurikije imirimo bakora yo munzu y’Imana; bagomba kumutabara kuko bigishaga kugira urukundo, ugakunda Imana na mugenzi wawe. Nubwo bari babizi neza bakoze ibitandukanye nibyo bigishaga.

Ntampamvu nimwe watanga yatuma udatabara ubabaye. Umulewi n’umutambyi bari bafite impamvu zakumvikana zatumye badafasha uriya muntu wari mukaga nubwo yari Umuyuda mwene wabo uri mukibazo.

Impamvu ya mbere nuko muri iriya nzira igana i Yeriko hari hateye ubwoba kuko habaga amabandi yamburaga abantu akanabica dore ko nabari bamaze kugirira nabi uriya bari bakiri hafi aho nabo bari kubagirira nabi, bagize ubwoba bw’uko nabo bagirirwa nabi;

Impamvu ya kabiri nuko Umulewi n’umutambyi batagombaga gukora kuntumbi kuko iyo bayikoragaho bababaga bahumanye (Abalewi 21:1). Nubwo bimeze gutyo nta mpamvu nimwe yari gutuma badatabara uwari mukaga.

Izi mpamvu zombi n’izindi tutavuze zabaye urwitwazo rwo kudatabara mugenzi wabo wari mukaga zateshejwe agaciro ni Umusamariya w’umunyambabazi.

Kubera imbabazi yari afite byatumye yirengagiza ibintu bitatu bikurikira:

1 Ntabwo yagize ubwoba bw’uko amabandi yari amaze kugirira nabi mugenzi we nawe yashoboraga kumwica;

2 Kuba uwari ukeneye ubutabazi aturuka mubantu babasuzugura ntibabakunde ntabwo byamuciye intege (Abayuda banenaga abasamariya kuko mugihe abisiraheli bagiye mubunyage ahagana 722 mbere y’ ivuka rya Yesu batwawe ni umwami wa Ashuri Shalumaneseri; bagezeyo barivanze ndetse basenga n’ibigirwamana byaho).

3. Byamusabaga gukerereza urugendo rwe kugira ngo amutabare.

4. Byamusabaga gukora kubutunzi bwe kugira ngo amuvuze.

5. Byamusabaga kumujyana mubitaro no kwemeza ko ari we uzishyura ibizamugendaho byose.

Ibi byose yarabikoze atitaye kungaruka byamugiraho.

Nyuma yo kumuha urugero rw’aba bantu batatu uko bitwaye imbere y’umuntu wagize ikibazo.

Yesu yabajije wa mwigisga amategeko ati mugenzi w’uwaguye mubambuzi ni nde? Nawe akamusubiza ati "Ni uwamugiriye imbabazi".

Ni ubwo kugira neza bisaba ubwitange bukomeye ariko n’ibyingenzi cyane kuko bituma haba ibi bintu bikurikira:

1. Gusohoza itegeko ry’Imana ryo gukunda Imana ugakunda na mugenzi wawe nkuko wikunda.
2. Bituma ikibi gitsindwa n’icyiza. Urukundo rugakwira mubantu.
3. Bituma uwari ugiye kubura ubuzima abugarurirwa.

Isi yacu irimo ibibazo byinshi bisaba ko abayituye biyumvamo ko umuntu uri mukaga ari mugenzi wawe akeneye wowe kugira ngo abashe gutambuka ingorane afite.

Urugero: Mu minsi ishize igihugu cya Liberia cyahuye n’indwara ya Ebola iyo yafataga umuntu yahitaga yitaba Imana. Abenshi mubaganga bataye akazi, abayobozi bata imyanya yabo barahunga. Igitangaje nuko umwe mubaganga w’umunyamahanga wafashaga mukuvura abarwaye Ebola, nawe yaje kuyirwara arataha ajya kwivuriza iwabo agezeyo baramuvuye amaze gukira yasubiye mugihugu cya Liberia gukomeza gufasha abayirwaye. Ibi byagaragaraje urukundo rudasanzwe kuko nawe yari kuhasiga ubuzima.

Umuntu wese akwiriye kuba mugenzi wa buri wese akabikora yiyemeza kwita kuri buri wese ukeneye gukurwa mukibazo, nubwo byaba bimusaba kuhasiga ubuzima.
Uyu murimo urareba n’Itorero ry’Imana kuko niho hagomba komorerwa inguma zose.

Isi yanone yuzuyemo ibishaka kugirira abantu nabi ndetse abantu bamwe byabashyize mukaga, bakaba bakeneye abemera kwitangira kubafasha gusohoka muri izo ngorane.

Twakwibaza tuti ni kuki abantu bicwa ni inzara abandi bari kumena ibiryo, kuki abantu bamwe bambaye ubusa abandi bafite imyenda babitse batacyambara, kuki intambara zikomeza kwiyongera mu isi kandi zica abantu, kuki abantu babura imiti kandi ihari, ....?

Igisubizo ni iki, ni uko mugenzi wanjye arabuze.

Hari icyakorwa kugira ngo mugenzi wanjye aboneke.
1. Kureka kwikunda bizana kwikubira no kutibuka abandi, ukiyemeza gusangira ni abandi ibyo ufite.

2. Kugira umutima wo kwitangira abandi ukiyemeza ko buri muntu mwegeranye waba umuzi cyangwa utamuzi yagira ubuzima bwiza.

3. Gufasha abari mukaga utarobanuye kubutoni.

4. Kwirinda ubwoba butuma utitangira mugenzi wawe ugatinyuka ibyakugirira nabi ariko ugakiza uri mukaga.

5. Kumenya ko ikibazo mugenzi wawe afite nawe ejo cyakugeraho ukaba nawe wazakera uwo kugugufasha kubivamo.

6. Kwiyemeza kwigana ubwitange bw’Umwami Yesu yagize atwitangira kugira ngo aducungure kungoyi y’icyaha kuko ariwe musamariya w’umunyambabazi.

Rev Mugiraneza