Mu minsi y’ imperuka Imana izasuka Umwuka Wera kubari n’ umubiri bose.

Imana iravuze iti: ’uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku mwuka wanjye ku bantu bose’, Ibyakozwe n’intumwa 2:17

Mu isezerano rya kera, iyo usomye bibiliya usanga Umwuka wera yarabaga ku bantu bamwe na bamwe, nk’abahanuzi, cg se abatambyi b’Imana gusa ntiyabanaga na buri wese.

Mu gitabo cya Yoweli 3:1, bibiliya iravuga ngo: "Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. ndetse n’abaja banjye nzabasukira ku mwuka wanjye muri iyo minsi."

Umwuka wera rero ntakibana n’abantu bamwe kuri ubu nkuko byari bimeze mu isezerano rya kera ahubwo abana n’ umuntu wese wizera yesu nk’umwana w’Imana.

Yesu yabivuze mu butumwa bwiza bwa yohana 14:15 ati: "Nimunkunda mukitondera amategeko yanjye, nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we mwuka w’ukuri, ntibishoboka ab’isi bamuhabwa, kuko n batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe”.

Nta muntu n’umwe uzi Imana atayihishuriwe n’Umwuka wera, bibiliya mu gitabo cy’Abaroma 8:26: "uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa, kandi irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka”.

Umwuka wera iyo aje mu buzima bwawe, anyeganyeza byose byari byarakuboshye kera, akakubohora ndetse akaguhanagura n’amarira yawe yose.

Umwuka wera ni we uduha imbaraga zo gutsinda icyaha n’igisa nacyo cyose. Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana. Abaroma 8:14.

Amahoro y’Imana abane namwe!

Evangelist Shema Prince.