Mu kwizera sambura igisenge uragera aho Yesu ari!

Nuko hahise iminsi asubira i Kapernawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana. Haza abantu bahetse ikirema ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati : ‘mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe…. Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo… (Mariko 2 : 1-12)

Kubera ko Yesu yakoraga ibitangaza, abantu bakagenda babyamamaza kandi igihe cye cyo kwicwa kitaragera kandi ari nabyo ahanini babaga bashaka kumuziza, muri bibiliya, Mariko 1 : 45, tubona ko Yesu atakundaga kuba mu midugudu, ahubwo ngo yabaga i musozi no mu butayu, abantu bakaba aribo bamusangayo.

Hano dusomye ho, bigaragara ko noneho byamenyekanye ko ari mu nzu. Ahantu h’imfungane, bitoroshye kumugeraho, kuko ngo abantu bari benshi bahuzuye, barenze no mu muryango.Haje abantu bahetse ikirema basanga nta nzira yo kugera kuri Yesu, birabagora ariko bagira igitekerezo cyiza batitaye ku ngaruka zababaho.

Bari babizi neza ko ari mu nzu, bibiriya ntabwo itwereka uko bamenye uruhande yicayemo, ariko ngo basambuye hejuru y’inzu, ngo bapfumura aharinganiye n’aho yicaye. Ako kazi ubwako ntikaboroheye ariko kuko bari bazi icyo bagamije kandi bizeye igisubizo cyiza, ntibacogoye.

Bapfumuye ahangana n’aho ingobyi yabasha kunyura kandi babigeraho. Uko bazamuye iyo ngobyi kugera iyo hejuru nabwo zari imbaraga. Nuko bakimanurira neza imbere y’ aho umwami Yesu yari yicaye. Yesu ubwe atangazwa no kwizera kwabo, bimutera kumukiza.
Ni kenshi tunanirwa kugera kuri Yesu kuko bidusaba ubwitange, kwiyambura ibintu runaka kugira ngo tumubone. Ntabwo ari amayobera kumenya aho ari. Yaravuze ngo sinzabasiga nk’imfubyi, dore ndi kumwe namwe kugeza ku mperuka Y’isi. Ahantu wasanga umwami Yesu hameze nko mu nzu kuko abantu benshi bari kumubyiganiraho kandi nta n’ikintu gifatika bamushakaho, ari ukumwitirirwa gusa bakumva ibyo birahagije ubundi bakikorera ibyo bishakiye.Ibyo bakora bibi bamwitirirwa, bituma benshi bazinukwa kumushaka, inzira yo kumugeraho ikabura.

Shaka ukuntu wagera kuri Yesu, emera uvunike, bikugore ariko umugereho uzabona ubutabazi buturuka kuri we. Gusenga ntabwo ari ibintu binejeje cyane kuko bisaba ubwitange bwinshi, kubyuka mu museke kugira ngo usenge biravunanye, kwiyiriza ubusa biravunanye, kureka gukora ibyitwa ibyaha kandi wabikundaga biravunanye, ariko emera ubikore nibwo uzabona Umwami Yesu. Azakubwira ati kwizera kwawe kuragukijije.

Ufite ibikugoye ? shaka Yesu !, ufite ibikubabaje ? shaka yesu ! Ari hafi yawe, mubwire byose bikugoye aragukunda.
Niba utaramwakira mu bugingo bwawe, mwakire arakubabarira. Gira ishyaka nk’iryaba bantu baje bahetse ikirema bagataha banezerewe.

Sambura igisenge uramubona. Nta kidashoboka, byari gushoboka ko bisubirirayo bati twabuze aho twinjirira, ariko siko byagenze bashatse inzira kandi babigeraho. Shaka inzira yo kubona Yesu, wicika intege, haracyariho ibyiringiro. Menya ko Yesu agukunda kandi ategereje kureba ubutwari bwawe n’ukuntu uhatana kugira ngo umugereho. Komera rero ntucike intege twese niko tubigenza turi kumwe. Imana Iguhe ibyo umutima wawe usaba, Amen.