Mu kiganiro mbwirwa ruhame ku buhanuzi ADEPR yongeye kwihanangiriza abakura abantu imitima!

Ku uyu wa gatandatu tariki ya 10/10/2015, ku kicaro cya Kaminuza ya Telowojiya y’itorero rya ADEPR, kiri mu Gatenga habereye ikiganiro mbwirwa ruhame ku kamaro k’ubuhanuzi ku itorero ndetse n’igihugu, iki kiganiro cyateguwe n’iyi kaminuza ku bufatanye n’itorero rya ADEPR kigamije gutanga impanuro ku banyempano bo muri iri torero kugira ngo impano zabo zibashe gukoreshwa neza zigirire umumaro itorero n’igihugu.

Muri iki kiganiro umwe mu barimu b’iyi kaminuza watanze ikiganiro yagarutse ku mumaro w’ubuhanuzi mu itorero ndetse n’igihugu, ko iyo umuhanuzi yitwaye neza agakoresha impano ye neza byungura itorero n’igihugu, Yongeye kandi kwihanangiriza abahanuzi banezezwa no gukura imitima abantu ko Imana izabica, ariko bakibagirwa kubwira abantu ko Imana ari n’Imana y’imbabazi iyo bayigarukiye.

Umwalimu muri FATEK watanze ikiganiro ku kamaro k’ubuhanuzi mu itorero n’igihugu

Muri iki kiganiro kandi hongeye kwihangirirwa bamwe mu bahanuzi bacuruza impano bagamije kubona indamu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR Rev.Past Tom Rwagasana yavuze ko nyuma yo kubona ko impano zitandukanye by’umwihariko iy’ubuhanuzi zikorera mu kavuyo mu itorero, bifuje gutanga impuguro ku bahanuzi mu rwego rwo gufasha iyo mpano kugirira itorero n’igihugu akamaro.

Ati ’’ twifuza guhugura abahanuzi mu itorero ryacu kugira ngo impano zabo zibashe kugira umumaro aho gusenya itorero.’’

Rev.Past Tom amara impungenge ko batagamije gucecekesha abahanuzi

Rev.Past Tom akomeza avuga ko impuguro nk’izi zizakomeza guhabwa n’abandi bahanuzi hirya no hino mu gihugu.

Kubijyanye n’impungenge z’uko ibi biganiro byaba bigamije kuzimya impano mu itorero no gukumira ubuhanuzi, Umuvugizi wungirije abihakana yivuye inyuma kuko ingo iri torero ryemera ubuhanuzi, ariko kandi ku rundi ruhande asanga ku bwe nta muhanuzi ukwiye guterwa ubwoba ngo abure kuvuga ibyo yabwiwe n’Imana.

Abahanuzi n’abandi banyetorero bari babukereye mu kiganiro ku buhanuzi nubwo ubwitabire butari ku rwego rushimishije

Itorero rya ADEPR rimaze gutangiza ishuri ry’abahanuzi aho mu minsi ishize harangije abarenga 500, bahawe amasomo ku mikoreshereze ku buhanuzi n’akamaro kabwo mu itorero ndetse n’igihugu.

Turacyabegeranyiriza ibyaganiriwe ku buryo burambuye muri iki kiganiro mbwirwa ruhame, tuzabibagezaho vuba...........