Mu ijwi rituje Imana ibasha kuvuganiramo nawe

Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose, ugutwi kwanjye, kwarabyumvise ndabimenya, ibyo muzi nanjye ndabizi, ntimubindusha, ni ukuri ndashaka kuvugana n’Ishoborabyose Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana. (Yobu 13:1-3a)

Mukristo mu rugendo rujya mu rurembo SIYONI yahuye n’ibiruhanya byinshi, abamuca intege ngo urajya hehe? Abamuseka, amajwi amubwira kureka Imana n’ibindi byinshi byamunanije.

Igishimishije muri byose ni uko yagiye ahabwa imbaraga zo gukomeza urugendo mpaka arangiza urugendo neza kandi aruhukira mu mahoro.

Nawe Mwene Data, ni byinshi uri kuburira igisubizo. Amaso yawe nawe arabireba, amatwi arabyumva kandi urabyibaza.
Ariko humura wibuke ko mu ijwi rituje, nimwo Imana yavuganiye na Mose, abanyabwoba birutse.
Mu ijwi rituje nimo Imana yongeye gusanga Yobu, imushumbusha ibyo yari yaranyazwe, iramukubira.

Ndakwibutsa ko nta yindi nzira ufite: Vugana n’Ishoborabyose, mu ijwi rituje nta rusaku, nta gahinda, nta mubabaro, Imana izitamurura nubwo uba usa n’utayibona, wayibuza ariko irahari, witinya.

Iyo Yobu abivamo akabona byacitse ntatuze ngo ategereze Ishoborabyose, uyu munsi ntabwo tuba tumwibuka nk’intwari.

Yozefu akwigishe gukiranuka mu bikomeye, dore ko yari no mu gihugu cy’amahanga ntawe umuzi, nta n’umwitayeho, keretse Izibyose kandi Ishoborabyose yonyine.

Nawe ceceka, tuza, nubwo inyanja iri imbere yawe humura Yesu araje bidatinze agutwikurure, akuvugire, akwirate nk’umukiranutsi.

Iri jambo rikubake rivuga ngo: " Munyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.
(1 Petero 5:7)."

Imana iduhane umugisha kuko yita ku bana bayo aribo twebwe, kandi ishimirwe mu Mwana wayo ariwe Mwami wacu Yesu Kristo kuko yita kuri twe, kandi nawe niba utariyumvamo kuba umwana w’Imana, biroroshye ni ukwizera ko Yesu ari Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, ukatuza akanwa kawe ko umwizeye, ubundi ugahinduka ukareka inzira zose mbi, ugahinduka umwana w’Imana, uzaba uwo kwitabwaho n’Imana, uzajya wumva ihumure iha abana bayo no mu bikomeye, kandi uzagubwa neza rwose, Imana iguhe umugisha, Amen.

@Agakiza