Mu giterane gihuje abanyeshure bo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza hamwe nabarangije kwiga kiri guhindura imyumvire y’ urubyiruko.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 08/08/2015 muri ADEPR Paroisse Ntura hateraniye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza hamwe nabarangije kwiga.


Iki giterane kandi cyitabiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye aha twavuga nk’ itsinda ry’ agakiza family riyobowe na Pasitori Habyarimana Desire, hari kandi umuhanzikazi Claudine Giramahoro, Umushumba Kanezius n’ abandi batandukanye.


Mu buhamya bwatanzwe na Mwalimu Kiyange Adda yagarutse ku buhamya bw’ uko yakijijwe yifuza kuba umubikira ariko ntibyamukundira. Aho akirijwe asaba Imana kuba umuvugabutumwa nyuma Irabimuha kandi kubwo kubaha Imana byatumye ahabwa inshingano zo kuba umuvugabutumwa, ayobora umukumbi, amaze imyaka 8 ayoboye itorero.

Pasitori Desire Habyarimana ahawe umwanya yavuze cyane ku ntego igira iti: Imyitwarire n’uruhare by’umukristo mu ikoranabuhanga n’iterambere muri rusange.
Yasomye icyanditswe kiri muri Daniyeli 12:4... Ubwenge buzagwira
Yavuze ko dusohoye mu myaka y’ ikoranabuhanga kandi igihe ntacyo wakora ngo ugikumire ku mukristo bisaba kumenya uko witwara mu gihe ugahuza ubukristo ni igihe urimo.


Nk’abakristo dusabwa gukundisha Imana umutima wose n’ ubwenge bwose n’ imbaraga zose ku bw’ ibyo ntacyo tugomba kugira icya 1 mu buzima bwacu kitari Imana. Iyo Imana ibaye iya mbere ibindi byose bikubera umugisha yihanangirije abanyabwenge bari muri iki giterane ati tutabaye maso tuzimura Imana twimike tekenoroji n’ ibindi asoza asaba ko dukwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gutera imbere, mu kubaka ubwami bw’ Imana tuzana abantu kuri Yesu no kwitegura kugaruka kwa Yesu.

Igiterane kizakomeza ku munsi w’ ejo turakomeza kuhababera......