Mu giterane cyaberaga i Huye, abatari bake basobanukiwe imikorere y’Itorero rya mbere ry’Intumwa

Kuri iki Cyumweru muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye Campus) habereye igiterane cyahuje abanyeshuri na VUMILIA, ELAYO, … akorera mu muryango CEP-UR Huye.

Abashyitsi bakuru muri iki giterane bari Bwana Damascene Ngarambe na Pasteur Desire Habyarimana. Mu ijambo Bwana Damascene yagejeje ku bari bateraniye aho, yababwiye ko dukwiriye kugira umwete wo gushaka Yesu no kumumenya, tukiga no kugikiranuka (Yohana 20:1-18).

Hakurikiyeho indirimbo z’amakorali, Elayo na Vumilia. Nyuma y’aho Pasteur Desire yahise ahabwa umwanya yigisha ijambo ry’Imana, yerekana icyo amatorero y’iki gihe yakwigira ku itorero ry’Intumwa.

Ibyakozwe n’Intumwa igice cya 2-10. Aha yavuze ko itorero ry’iki gihe ryibwira ko rikize, ariko urebye ubona ridakonje ritanabize (Ibyahishuwe 3:18-20).

Nyuma yo kumva inyigisho, abatari bake bafashe icyemezo cyo kugaruka mu murongo mwiza wo kuba Abakristo b’intangarugero, kandi buzuye Umwuka w’Imana kugira ngo abashe gukwiza hose ubutumwa bwiza nk’uko intumwa zagenzaga (Matayo 28:19-20).

Twabamenyesha ko CEP-UR Huye ifite abanyamuryango basaga 800, bakaba bafite amakorali akomeye nka VUMILIYA, ELAYO, EN-HAKKORE.

Ikindi ni uko uyu muryango uri mu gikorwa cyo kubaka urusengero runini rw’umudugudu wa Kaminuza ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Paroisse ya Taba (Butare-Ville), ruzafasha gahunda zose z’ibyo CEP iteganya gukora.


Abitabiriye igiterane bari kuramya Imana