Mu buzima usigaje kubaho ukwiye kumenya guhitamo

Icyerekezo cy’ubuzima bwacu giterwa n’amahitamo dukora. Mu buzima hari amahitamo y’ingezi, ariko hari amwe adusaba gutanga ikiguzi, kuko aba agiye gutuma ubuzima bwacu buba ubundi.

Iyo uruhinja ruvutse ruba rwinjiye mu buzima bushya. Rukiri mu nda, ruhora ruryamye, rugasinzira umwanya munini, rukikorera imyitozo ngoramubiri mike. Hanyuma umusi umwe uwari urutwite akavuga ngo : « Birarangiye ! Sohoka ! » Ubwo uruhinja rukaba rutangiye ubuzima bushya. Rwisanga mw’isi irimo umucyo mwinshi, hakonje, hanyuma umuntu akarukubita urushi ku kabuno. Nuko rukarira, ubuzima bushya bukaba buratangiye.

Kandi iyo mpinduka ntacyo uruhinja ruba rufite icyo ruyivugaho, kuko nta nama rubanza kugishwa mbere yo guhindurirwa aho kuba. Guhera aho, ubuzima bukomeza gusaba amahitamo, ariko umuntu akaba ariwe yihitiramo iyo yabaye mukuru.

Icyerekezo cy’ubuzima giterwa n’amahitamo y’umuntu !

Mu buzima nzaba iki ?Nziga cyangwa se ntabwo nziga? Ninde tuzubakana urugo ? Nzatura he?

Hari abavuga ko ubuzima bw’umuntu buba bwarateguwe mbere yuko abubamo, nibyo ahitamo bikaba nubundi ariko byari biteganijwe. Jyewe ntabwo ariko mbyemera. None se ubwo iyo hari ubuzima icumi imbere y’umuntu kandi agomba guhitamo bumwe gusa?

Kera nifuzaga kuzajya mfasha abantu gukora imyitozo ngororamubiri. Nyuma maze gukura, nitegura gukora itangazamakuru. Ariko muri jye mu ndiba y’umutima nkibona ndi umushumba w’itorero..
Naje gukurikiza iryo jwi ryo mu mutima.

Nari gushobora guhitamo gukora itangazamakuru cyangwa imyitozo ngororamubiri kandi nabwo nari gukorera Imana. Ariko ntabwo ariwo mugambi Imana yari imfiteho. Hari abandi Imana yahaye gukora itangazamakuru. Iyo bagerageza kuba abashumba, bari kuba batakaje umurongo Imana yabateguriye.

Icyo aba ari igihe cyo guhitamo gikomeye. Hari abahusha impamvu Imana yabaremeye. Kuri bo, amafaranga, uburyo, aho gutura biza imbere y’ubushake bw’Imana.

Ni gute umuntu yamenya umugambi w’Imana ku buzima bwe?
Hari abamenya icyo bazakora kuva bakiri bato. Bigasa nkaho biri muri bo. Ariko ku bandi hari ababimenya bamaze gukura. Ibyo byombi ni byiza, gusa icyangombwa ni ukwitegura aho uba uri hose, ugasohoza icyo Imana yakuremeye.

Uzi icyo Dawidi yakoraga mbere yo kuba umwami ? Yari impunzi, ayoboye abasirikare b’inyeshamba mu butayu. Hanyuma se mbere yaho? Yari umugwanyi w’imbaraga. Mbere yaha nabwo yari umushumba w’intama.

Igihe Dawidi yari umwungeri, ntabwo yatakazaga umwanya asinziriye musi y’igiti. Kuri we, utwo dutama twa se yari aragiye twari nk’abantu. Biratangaje iyo urebye uburyo Dawidi yitaga kuri izo ntama.
Muri iyo misi Dawidi yitozaga kuba umugwanyi. Ndakeka ko n’inyoni zatinyaga agace Dawidi yaragiriragamo kubera ko yaziteraga amabuye iyo zishatse kwegera udutama twe.

Ndetse n’intare hamwe n’idubu ntabwo zatinyukaga kubera ko umugwanyi wacu yarindaga umukumbi we ikibi cyose. Dawidi ntabwo yari azi ko yiteguriraga kugwanya igihangange nka Goliyati! Igihe yitaga ku dutama twe, ntabwo yari azi ko arimo yitegura kuragira igihugu cyose. Yakoraga neza mu gihe cye no mu mwanya yabaga arimo.

Hari bamwe bavuga ngo: « Yego, nimenya icyo Imana ishaka nzagikora neza ! » Oya, ntabwo ariko bimeze; ahubwo nudakora ibiri imbere yawe n’umutima wose ndetse n’umwete wose, birashoboka ko no mubyo Imana iguhamagarira gukora utazitwara neza.

Umusi waje kugera ubwo Dawidi yagombaga gukora ihitamo ryari guhindura ubuzima bwe: Kwica Goliyati cyangwa kumutinya agahunga.

Ninde wubaha Uwiteka? Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo. Umutima we uzaba mu mahoro, urubyaro rwe ruzaragwa isi.
Zaburi 25 : 12-13

Twibuke ko Dawidi yari yararwanye n’intare hamwe n’idubu mbere yo kugwana na Goliyati. Tugerageze kwibaza uburyo Goliyati yari ameze. Umugabo ukubye abandi kabiri mu bunini akavugira mu ruhame asaba uwo bagwana. Rwari urugamba rutoroshye kuri Dawidi.

Tumenye igihe cyacu tukibemo

Dawidi yari ashoboye kuvuga ngo : « Ndi umwungeri. Ndacyari na muto. Nta nubwo ari urugamba rwanjye! » Ariko nicyo yari yaravukiye ! Yari afite impamvu nyinshi zamubuza kugwanya Goliyati. Ariko yirengagije ibindi byose yemera guhangana na Goliyati. Hanyuma ubuzima bwe bwinjira mu mpamvu Imana yari yaramuremeye kubera ihitamo rye. Ndibaza niba Dawidi yari gukomeza kuvugwa iyo ajya kureka iki gihe kikamucika agatinya guhangara Goliyati…

Dukora amahitamo menshi mu buzima, ariko hari ayaruta ayandi gukomera.

Hari amahitamo atuza imbere. Ntitukavuge ko tukiri bato cyangwa dushaje. Ese turaza kumvira Yesu cyangwa se turihisha mu nguni duhunge umuhamagaro Imana iduhamagara?

Amahitamo dukora ni ayo ingenzi cyane

Nawe se mu guhitamo uwo mugomba kubakana urugo, cyangwa umuhamagaro w’ubuzima bwawe, aho ugomba gutura, uraza kubaha Imana cyangwa urazana izindi mpamvu zawe?

Icyerekezo cy’ubuzima bwacu giterwa n’amahitamo dukora. Mu buzima hari amahitamo y’ingezi, ariko hari amwe adusaba gutanga ikiguzi, kuko aba agiye gutuma ubuzima bwacu buba ubundi.
Gutegeka kwa kabiri 30 : 19-20

Uyu musi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho n’urubyaro rwawe. Ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire uyifatanyeho akaramata kuko ariyo bugingo bwawe no kurama kwawe. Kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba Sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha.

Inyigisho ya David Porter