Mu Kristo waba uzwi imbere y’ Imana kurihe zina?

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abakorinto 2: 17 ryarambwiye ngo iyo umuntu ari umukristo aba ari icyaremwe gishya ibyakera biba byibagiranye. Ijambo ry’Imana rikongera rikavuga ngo kera nti mwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Ubundi mu muco mpuzamahanga dusanga kenshi ababyeyi b’umwana aribo bamuha izina, kuko umwana aba ari uwabo abitirirwa afite DNA zabo.

Iyo twakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza tuba twinjiye mu muryango w’abana b’Imana. Imana ikaduha izina rikwiranye n’icyo yaturemeye cyangwa nakwita umuhamagaro wacu. Ayo mazina twahawe n’Imana n’ikuzimu barayazi. Njya nezezwa niyo Imana imbwiye ngo ndi umutoni wayo mba nifuza ko yahora ibisubiramo kugira ngo menye uko imbona mu gihe runaka. Nawe hari uko Imana ijya ikwita izina bitewe n’umubano ubanye nayo.

Yesu bamubamba pilato yanditswe urwandiko arushyira k’umusaraba ngo" YESU W’INAZARETI UMWAMI W"ABAYUDA". Ariko abatambyi bakuru babwira Pilato bati ntiwandika Umwami w’Abayuda, ahubwo wandike uti "Yiyise Umwami w’abayuda" Nuko pilato arabasubiza ati " Icyo nanditse nacyanditse" Aya magambo anezeza umutima cyane. Bivuga ko iyo uhagaze neza mu Mana utavangavanga ntagikuraho cyangwa ngo gihanagure icyo Imana yakuvuzeho uko byagenda kose. Abana b’abantu bashobora kukuvuga uko bashaka, bakagusebye uko bashaka, bakakwita uko bashaka , bakaguciraho iteka ,ariko nta kivuguraza na kimwe umugambi w’Imana ku buzima bwacu keretse iyo tuvuye mu masezerano ari nta mpamvu.

Ijambo rero nagendereye Imana ituzi ite? Ijambo ry’Imana ryarambwiye ngo Koroneliyo umutware utwara umutwe w’abasilikare ijana umuntu ukiranuka kandi wubaha Imana (Ibyakozwe n’intumwa 10:22). Umugabo witwa Natanayeli nawe Yesu amubona aza aho ari amuvugaho ati dore Umuyisirayeli nyakuri udafite uburiganya. (Yohana 1:47).

Icyampa tugahishurirwa amazina Imana yaba iwitwa ntidukomeze kugenda nk’injiji kandi twitwa aba Kristo, maze kuri wa munsi Yesu azaza gutwara abe dukorwe n’isoni atubwiye ngo nta tuzi.
Tugeze muri bya bihe by’imperuka umuntu atagishobora gutandukanya umu kristo n’utariwe kubera nta mbuto z’Umwuka zitubonekaho. Mu itorero abantu basigaye barigize ibyigomeke , abagambanyi, abacamanza, abatekamutwe cyangwa aba escros, ubusambanyi, urukundo rwarakayutse n’ibindi n’ibindi ntabasha kurondora twese tuzi .

Imana itubabarire cyane kandi idushoboze. Aho ntitwaba twitwa ba Yakobo kandi twe twibwira ko turi ba Isirayeli? Aho nitwaba twitwa ba Sawuli twibwira ko turi ba Paul? Aho ntitwaba twita abanyamasengesho ariko amasengesho yacu atagera ku Mana? Aho ntitwaba turirimba muri korari ariko ari urusaku imbere y’Imana? Aho ntitwaba turi abashumba kandi tukaba tuyobeje benshi?

Ijambo ry’Imana muri Ezekiyeli 34 haratubwira ngo : Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama? Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze, izatatanye ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga. Aha hari uwavuga ngo ibi ntibindeba kuko nta murimo nshinzwe mu itorero! Hoya birakureba kuko niba ntacyo urimo gukora munzu y’Imana nabyo ni urubanza kuko tuzabazwa amatalanto twahawe icyo twayakoresheje. Gira umwete ukore.

Nasoza mvuga ngo Turekure ibituboshye kuko umunsi w’Uwiteka tutazi umunsi n’isaha wawo, uzaba ari umunsi ukomeye cyane uzaba utwika kurusha itanura ry’umuliro. Dusubire ku rufatiro kuko ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, ushenjaguwe , Imana ntizawusuzugura. Abicisha bugufi azabayobora mubyo gukiranuka, azabigisha inzira ye ( Zaburi 51:19 na Zaburi24:9). Imana idukomeze kandi idusubirize intege mu bugingo.. Dusengere nkuko Habakuki yasenze ati" Uwiteka we, hembura umulimo wawe hagati yo muri iyi myaka.
Amahoro y’Imana abana natwe twese