Mfasha dusengere Abatakali bo muri Nepali

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kananma 2015 turasengera Abatakali.

Abatakali babarizwa cyane mu gihugu cya Nepali giherereye ku mugabane w’Aziya hagati y’Ubushinwa n’Ubuhinde. Nicyo gihugu kihariye imisozi 10 ya mbere miremire ku isi, harimo nuwitwa Everesiti ufite ubutumburuke bwa mbere ku isi (metero 8.872).
Abatakali batuye Nepali babarirwa mu 11.000, naho abandi bagera ku 1.000 babarizwa mu bindi bice by’isi. Bibiliya yamaze guhindurwa yose mu rurimi bavuga, kimwe n’izindi mfashanyigisho zimwe za Gikristo, urugero nka filimi ya Yesu. Gusa umubare w’Abakristo uracyari mucye cyane kuko bari hasi ya 2% . Benshi mu Batakali ni Ababudisiti

Inzitizi

Kwiyemeza kuba Umukristo bivuze gutakaza inshuti n’umuryango, ikindi kubera ubuzima bakuriyemo n’ibyo bigishijwe guhindura imyumvire usanga bigoye ku Batakali.

Ibyifuzo byo gusengera

• Imana ihagurutse abakozi bayo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Batakali.
• Imana igenderere imitima yabo kugira ngo babashe kuyimenya
• Ko Abakristo b’Abatakali buzuzwa imbaraga zo guhamya muri bene wabo

Ijambo ry’umunsi

“aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.” (Yes 49:6)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

 Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463