Mfasha dusengere Abapalawungo bo muri Muyanimari

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Nzeri 2015 turasengera Abapalawungo .

Abapalawungo benshi batuye mu gihugu cya Muyanimari (Birimaniya) ho ku mugabane w’Aziya, ahabarurwa abagera ku bihumbi 294. Idini ya Budizimi niyo yiganje ku kigero cya 99%, naho Abakristo bakaba batarenga 2%. Bibiliya yose kimwe n’imfashanyigisho zimwe za Gikristo byamaze guhindurwa mu rurimi bavuga. Gusa ibi ntibibuza ko usanga bamwe bakomeza gusenga imyuka bizera ko ituye mu bintu bidahumeka .

INZITIZI

Bitewe n’imiterere y’ururimi rwabo biragoye kubona amagambo ahuye neza n’imvugo zimwe za Bibiliya, ibi bikaba imbogamizi yo gutambutsa neza Ubutumwa Bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutse abakozi bayo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Bapalawungo
• Kugira ngo Abakristo nubwo ari bake babashe kwera imbuto z’Umwuka kandi bahamirizi ab’ubwoko bwabo iby’Ubutumwa Bwiza.
• Imana ihishurire imitima yabo Imana y’ukuri yaremye ijuru n’isi, bityo bazibukire imigenzo yo gusenga ibintu bitagira ubuzima nk’izuba cyangwa imisozi.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Abo ku mpera yose y’isi bazibuka bahindukirire Uwiteka, Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe.” ( Zab.22:28)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
 Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463)