Mfasha dusengere Abajotoni bo muri Mali

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2015 turasengera Abajotoni .

Abajotoni babarizwa muri Mali (Afurika y’I burengerazuba) , ahabarurwa abagera ku bihumbi 16. Abenshi muri bo bavuga indimi eshatu: Ikijowulu, Ikibambara n’Igifaransa. Nubwo Mali ari igihugu gituwe ahanini N’abayisilamu, Abajotoni usanga benshi bagifite ya myumvire yo gusenga ibintu bitagira ubuzima nk’izuba n’ukwezi.Abakristo muri bo ntibarenga 2%.

Inzitizi

Abajotoni barangwa no kudakunda guha ikaze abantu bo mu yindi mico, bityo ntibyoroshye kubabwiriza ndetse no gutangizayo amatorero.

Ibyifuzo byo gusengera

• Imana ihagurutse abakozi bayo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Bajototuni, cyane cyane Abakristo biganje mu majyepfo ya Mali.
• Imana ihishurire imitima yabo Imana y’ukuri yaremye ijuru n’isi.
• Abakristo nubwo ari bake babashe guhamiriza ab’ubwoko bwabo ibijyanye na Yesu Kristo.

Ijambo ry’umunsi

“Azababarira uworoheje n’umukene, Ubugingo bw’abakene azabukiza.” (Zab.72:13)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
 Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463