Mfasha dusengere Abahmongbau bo mu Bushinwa

Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwabwiza, mfasha kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017 dusengera Abahmongbau bo mu Bushinwa.

Abahmongbau benshi babarizwa mu idini ry’Animisite. Mu myaka yashize Abahmongbou bo mu gace ka Jinping bagiraga amahirwe yo kumva radio za gikirisitu z’abaturanyi babo b’Abahmongdaw bavuga ururimi rumwe.

Abarenga 20.000 b’Abaturanyi babo b’abaHmong Daw bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu majyepfo ya Yunnan kuva mu mwaka wi 1994 kubera ibiganiro bya radiyo ya gikirisitu. Abahmongbau benshi babasha kumva indimi z’abahimongdaw ndetse bamwe bamaze kugirwaho ingaruka nziza.

Ikibazo gihari

Abenshi ntabwo bazi gusoma no kwandika ku buryo ivugabutumwa rikoresha inyandiko ryagorana kuko abenshi ntabwo bazi gusoma no kwandika.

Ibyifuzo byo gusengera

Kubona inyigisho z’ijambo ry’Imana zo mu rurimi rwabo, n’izitambutswa ku maradio n’amafilime y’ubutumwabwiza, bizafasha abahmongbau kumenya ubutumwabwiza.
Imana ihagurutsa Abakristo benshi hirya no hino ku isi bakajyana Ubutumwabwiza mu Bahmongbau.
Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo.

Ijambo ry’umunsi

Abaroma:15:10-11 “Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe mwishimana n’ubwoko bwayo” Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe mushime Uwiteka kandi amoko yose amuhimbaze.”

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwabwiza.

Kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Tuyishime [email protected]