Menya umuzi w’imbuto wera – Joyce Meyer

Nehemiya 8:10 ni amagambo akomeza umutima, agira ati "…Ntimugire agahinda, kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu." Imana ishaka ko duhorana umunezero tutitaye ku mibabaro tunyuramo mu buzima, kuko kumwishimana ari zo mbaraga zacu. Ibyishimo ni imbuto ni zo zidukomeza, tukanyura mu bitugoye kandi tukagira iherezo ryiza. Ni cyo gituma ibyishimo bigomba kuturanga igihe cyose nk’Abakristo.

Pawulo yamaramaje kunezerwa mu rugendo rwe n’ubwo inzira yarimo imyobo myinshi. Mu Bakolosayi 1:11, yaranditse ati "[Turabasabira ngo] mukomereshwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo." Ibyishimo byacu ni intwaro iduha ubushobozi bwo kwihanganira ibitugerageza. Si ibyo gusa kandi, ahubwo iduha no kwishimira iby’ubu bugingo mu bitugerageza.

Inzitizi zitubuza kugera ku byishimo

Iyo ubyutse wumva ufite intege nke cyangwa urakaye kandi utazi impamvu yabyo bigenda bite? Haba hari impamvu. Imbuto yose igira umuzi. Niba kandi utabashije kumenya umuzi w’uwo munabi uramukanye, utangira kubigereka ku bintu byose no ku bantu, ugatangira no kwita ku bibi aho kwita ku byiza Imana irimo kurema mu buzima bwawe.

Biratangaje kubona ubwenge bwacu bukunda kwerekeza inyuma (muri negatif). Uko ni ko duteye mu kazi, nyamara Imana itubwira ko turi ibyaremwe bishya muri Kristo (2 Abakorinto 5:17). Mu Befeso 4:24 hatubwira "kwambara umuntu mushya uremwe mu ishusho y’Imana, waremewe ibyo gukiranuka no kwera." Ibi bisobanura ko tugomba kwambara urukundo rwa Kristo, imbabazi no kwihangana – ni ubushake bwacu.

Mbere yo gutekereza uti "Ariko Joyce, ntuzi uburyo merewe nabi n’uburyo mbabazwa cyane!" ndashaka kukwibutsa ukuri kugusubizamo imbaraga. Imana ntishobora kudusaba gukora ikintu itaduhaye ubushobozi. Abafilipi 4:13 haravuga ngo "Nshobozwa byiose na Kristo umpa imbaraga [Niteguye gukora ikintu cyose, mbishobojwe na Kristo ushyira imbaraga muri jye; ndihagije kuko na Kristo yihagije]." Urufunguzo ni ukwiha Kristo buri gihe, akagushoboza gukora ibyo ugomba gukora.

Menya impamvu ufite umunabi

Niba ubabajwe no kwitwara nabi kandi ukaba utazi uburyo wanesha, ugomba gushakisha umuzi wabyo. Rimwe na rimwe iyo dufite umunabi haba hari impamvu. Bishobora guturuka ku kamenyero kabi dusanganywe ko gutinda kurya cyangwa kuryama. Iteka iyo ndiye ibitera imbaraga nkanywa n’isukari nyinshi, bucya numva ntameze neza. Umuti ni ukurya neza, kandi ukaruhuka kare.

Mu buryo bw’umwuka, byashoboka ko wita cyane ku byo abantu bagutekerezaho bikageza aho bikurusha imbaraga. Ibi rero ni byo bizatuma ubwira abantu "Yego" aho wagombaga kubabwira "Oya." Cyangwa se ukaramukana umunabi kuko ejo wakoze ikibi kandi ntiwacyihana. Ubwo rero urimo gusarura icyo wabibye. Ariko 1 Yohana 1:9 haravuga ngo "Nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose" (NKJV).

Ikigega cyawe cy’amavuta y’umwuka kirimo ubusa?

Iyo nkoze igiterane, ntanga ibyanjye byose kandi nkanezezwa no gukora icyo giterane. Ariko iyo ngiye mu rugo, iyo ntafashe igihe cyo gusubira mu ijambo ry’Imana no kwihererana n’Imana ngo inyuzuze iby’umwuka, mba ngomba kugubwa nabi nkatangira kuganya no kwituka. Iyo muri jye harimo ubusa, nta cyo mba ndi cyo!

Niba ushaka kuba mu munezero wa Kristo, ugomba gufata igihe imbere y’Imana buri munsi. Uko urushaho gufata igihe cyo kwihererana n’Imana ni ko urushaho kwera imbuto nziza. Yesaya 40:31 habyemeza neza ngo "Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora."

Niba udafite ibyishimo bya Kristo mu buzima bwawe, suzuma umuzi w’imbuto wera. Fata igihe wihererane n’Imana, wige ijambo ryayo, ukore ibyo igusaba gukora ku bw’ubuntu bwayo, ibyishimo byawe ntibizatinda kugaruka.

Joyce Meyer