Menya uko wafata intego ihamye yo kubaka urugo

Abakundana bagomba kuba bafite intego ihamye yo kuzabana,kandi bakizerana bakabwizanya ukuri nk’abantu bazabana akaramata,kugirango mwizere ko intego yanyu yubatse ku rufatiro ruzima.Ikibazo dusigaranye kiragira kiti “Ni gute twafata intego ihamye yo kuzakora ubukwe?Biba byiza iyo wowe n’umukunzi wawe mufatiye hamwe umwanzuro wo gukora ubukwe.

Gusa ingingo nziza mwatangiriraho ni ukwibaza iki kibazo:Ni iki tugamije mu mubano wacu? Mu byukuri ni iki ushaka mu bukwe bwawe? Ese umubano wacu uhagaze ute?niba umeze nk’uwabandi bose gusubiza icyo kibazo byaba byoroshye,icyo twagushishikariza ni ukwifatira umwanzuro wowe ku giti cyawe bidaturutse ku bushake bw’abandi,akenshi usanga dufata umwanzuro dushingiye ku byo abandi badutezemo cyangwa badushakaho,mu yandi magambo, ntidukwiye kwibaza dushingiye ku byo ababyeyi ,abavandimwe,abashumba biteze ku bukwe bwacu,ntitukubaza ngo ni iki ushaka gushaka?,ni iki wumva ushobora gushaka? Cyangwa ngo ni iki utegetswe gushaka mu bukwe bwawe? Ahubwo turakubazu tuti “Nk’Abakundana (Couple),ni iki mu byukuri mwifuza mu mubano wanyu? Iyo uzi icyo ushaka ejo hazaza, kibaho byanze bikunze.

Iyo ubajije abakundana impamvu bagiye kubana,abenshi bakubwira ko bagiye kubana ku bw’umugambi w’Imana.Bakumva ko ibyo bihagije gusa.Ndetse abenshi usanga bibaza bati “Ni gute twamenya ko icyerekezo cyacu kiri mu murongo w’Imana?”basubiza amaso inyuma bikabatera ubwoba kuko batemereye mwuka wera ngo abayobore.

Ubwoba ntibukwiye kudutera kureka kugendera mu mugambi w’Imana kuko iyo twirengagije umugambi w’Imana twitwara uko twishakiye tugakora amakosa mu rukundo.Kwibagirwa Imana bikunze kutubaho nyamara yo ntihwema kutwitaho mu buzima bwacu.Kuva tukuri bato twigishijwe ko inzira z’Imana zisumba izacu,kanda ibyo idutekerezaho bisumba ibyiyumviro byacu.Hari ibyo mu gomba kuzirikana mu rukundo rwanyu:

1. Umwuka wera wazuye Yesu ni wo uri muri twe.

Tugomba kuzirikana ko umwuka wera w’Imana azatwuzuza imbaraga kandi akatuyobora.

2. Azatwuzuza umwuka wera atuyobore inzira iboneye kandi atwigishe uko tugomba kuyinyuramo

Tugomba kumenya ko umwuka wera ari we udukosora kandi akaba ari na we uzaducira urubanza.

3. Kugira ibitekerezo nk’ibya Kristo

Yesu nitumugira uwa mbere azaduha byose twifuza.Nusanga Yesu intego zose wihaye mu bukwe bwawe zizagenda neza kuko zizaba ziyobowe n’umwuka wera.Ugomba gutegeka ibitekerezo byawe bikagendera ku murongo w’Imana,Ibitekerezo by’Imana birenze ibyawe bwite kandi ibyo yagusezeranyije byose izabikora.Imana ishaka kuduhishurira ibyo yaduteguriye mu buzima bwacu,yishakane umwete uyishyikirize ibitekerezo byawe binyuze mu isengesho kuko ni ingenzi.
Nk’abakundana (Couple),mutangire muzirikane urukundo Imana ibakunda,hanyuma mufatanyirize hamwe mu kumenyekanisha Imana,muyishimire urukundo rwayo rutagira akagero hanyuma mubazanye muti “Ni iki mu byukuri dukeneye mu rukundo rwacu?

Nihashira imyaka 5 uhereye ubu,nakubaza ikibazo kigira kiti “Ese ubukwe bwawe bwagenze bute?,Ese uwo mwashakanye ateye ate?,niba mufite abana,abana banyu bateye bate?,mutuye he?Ni gute mubona ibibatunga?,mubisangira mute?,Mwubahana mute? Koresha ibyiyumviro byawe hanyuma utekereze kure.Iyo urugo rwanyu rushingiye ku nkigi ikomeye ari yo gusenga,nta cyabuza urugo gukomera.
Muri zab 139:16 Dawidi yaravuze ngo “Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga,Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yose,Yategetswe itarabaho n’umwe.”

Deo Jyamubandi