Menya neza Ibice by’ingenzi birindwi bigize umuryango nk’uko bitangazwa na Pasteur Antoine RUTAYISIRE

Iyi ni inyigisho yatanzwe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE kuri Phases zirindwi zigize Umuryango.

Pasteur atangira avuga ko mu mibereho y’umuryango habamo ibihe birindwi bitandukanye, bikaba bikomerera umuryango kuko urukundo rwa buri kiciro ruba rutandukanye n’urwo mu kindi:

PHASE YA MBERE : MBERE YO GUSHAKANA

Iki ni igihe abantu baba bakiri FIANCES. Umwe aba ari CHERIE -CHOU-CHOU. Iki gihe biba bishyushye, Umwe asaba ikintu undi akakimuha nubwo yaba atagifite akagishakisha kugera akibonye.

Muri iyi Phase umwe ashobora no kuanirwa kurya atabonye undi. Ibintu biba bishyushye, urukundo ari rwose.Muri iki gihe ibintu byose biba biryoshye, umwe adashaka icyababaza mugenzi we.

Buri wese aba afite amatsiko yo kumenya icyo mugenzi we akunda ngo akimukorere. Uretse n’ibyo kandi, buri abahanga bemeza ko aricyo gihe cyiza cy’urukundo rwuzuye, kuko bemeza ko imibanire hagati ya GARCON-FILLE batararyamana ariyo iba ikirimo urukundo rwinshi cyane ariko rwuzuye amatsiko menshi. Bagakomeza bavuga ko iyo bamaze kuryamana urwo rukundo rutangira kugabanuka.

PHASE YA KABIRI : MUMAZE GUSHAKANA

Iki ni igihe ya matsiko aba atangiye kugabanuka kuko buri wese aba yamaze kubona ibyari bimuteye amatsiko cyane bya mugenzi we. Iki gihe kandi, za CHERIE,CHOU-CHOU zitangira kugabanuka ho gato, bimwe wasabaga mugenzi wawe akajya kubishaka nubwo byamugoraga kubibona,atangira kubigabanya kuko mbere yagirango akwigarurire. None yamaze kukugeza iwe ubu uri uwe. Ubwo Urukundo ruba rwagabanutse ho gato.

PHASE YA GATATU : PERIODE IBANZIRIZA KUBYARA (PRE-NATAL)

Iki gihe, umugore Aba yaramaze gusama inda: aratwite, afite isesemi, nta Appetit akigira, arangwa n’umushiha....Umubiri w’umugore warahindutse cyane, ku buryo wa mugabo hari byinshi yajyaga abona ubu atakibona... iki gihe urukundo ruragabanuka, kuko rimwe na rimwe hari ibyo umugore umwegereza ati :"Biranukira.Umugabo ntaba akisanzura nka mbere.Kubw’iyo mpamvu, abagabo batangira kwisubirira hamwe bajyaga bataramira mbere.

PHASE YA KANE : IGIHE CYO KUBYARA (NATAL PERIOD)

Wa mugabo we, ihangane kuko iki gihe kiragoye. Rwa rukundo rwose wajyaga ubona ku mugore wawe ubu ntirukiri urwawe ahubwo ni urw’umwana.Ubu Madame aba atekereza umwana,areba ko yonse, ahanagura aho yitumye, amesa ibyahi, yoza BIBELONS,.....

Iyi mirimo yose ituma umugabo abona ko atakitaweho nka mbere.Mu yandi magambo aba abona ko atagikunzwe. Aha rero nicyo gipimo gipima kwihangana k’umugabo kuko ingo nyinshi zisenyuka zigeze kuri iyi PHASE.

PHASE YA GATANU : MUFITE ABANA (Hagati y’imyaka 10 na 12)

Muri iyi phase hazamo ikibazo cy’abana bazi ubwenge cyane.Rimwe na rimwe bagakina ababyeyi,ku buryo mujya gusanga mugasanga byabacanze mutari kumvikana kubera abana b’ubu bazi ubwenge cyane.Abana baba bazi icyo bashobora gusaba Papa wabo n’cyo basaba Maman.

Bazi icyo umwe yabaha n’icyo undi yabima. Ubwo rero icyo gihe bacunga Papa ahari wenyine bakamusaba kimwe Maman yabima,ubundi bagacunga Papa adahari bagasaba Maman icyo Papa yari kubima.

Muri iyi myaka umwana aba agushushanya, agasaba uruhusa rw’aho agiye kandi abizi neza ko aza gutinda.....Aha rero ababyeyi bahura n’ingorane kuko bajya kubona bakabona abana baramaze kugera kure.

Aha abana baba bari kwishakashaka, ngo bamenye ikiza n’ikibi, bagakora ibyo wowe udashaka bagirango bamenye uko ibintu bimera. Aha rero ni naho uzasanga umwana wo kwa Pasteur agenda mu byo ababyeyi badashaka.

Iyo ushatse kumubuza aravuga ati:" Twe nta kibazo dufitanye n’Imana ikibazo tugifitanye namwe n’imico yanyu ishaje." Ikibazo gikomeye cyane ni uko muri iki gihe, iyo abana bananiranye, umugabo ahindukirana umugore ngo ni wowe watumye abana banjye batagira uburere.

Iki gihe gisaba mwese ko mwihanganirana kuko umugore agira intimba ebyiri. Iya mbere agira abana yibyariye bamunaniye akagira no kuba amakosa yose ar kuyitirirwa na Papa w’abana kandi inshingano yo kurera urugo atari iye gusa.

PHASE YA GATANDATU : MUGEZE IGIHE CYO GUSHYINGIRA

Muri iki gihe haba hari ibibazo byo kutumvikana ku mukwe. muri iki gihe usanga umugabo n’umugore batumvikana ku muhungu uzatwara umukobwa wabo. Umwana w’umuhungu ( mu bapagane ariko) ashaka uko yazagera ku mukobwa wa naka,akiyegereza Papa we bakajya basangira ku mugoroba.

Abo bombi bakajya baganira umugabo atazi gahunda y’umusore,nawe ati:"Uriya muhungu ni inshuti yanjye.Yazageza igihe akaza mu rugo gusura umusaza, agahita abonana na wa mukobwa.Nyuma ati ndashaka kuzakubera umukwe.

Mama w’umwana ati:"Uriya ntiyambera umukwe. Se w’umwana ati:"Uriya atabaye umukwe nta wundi waba umukwe."Aha rero amakimbirane atangira kuvuka kubera ubwumvikane bucye kuri iyo ngingo.

PHASE YA KARINDWI : MWARAMAZE GUSHYINGIRA(EMPTINESS PERIOD)

Iki gihe cyitwa :"Empty nest" ni nko kuvuga "icyari kirimo ubusa". Iki ni igihe ababyeyi baba baramaze gushyingira abana bose, abandi bari ku ishuri, ababyeyi basigaye mu rugo bonyine. Muri iki gihe, barongera bagasubira muri bya bihe bya mbere bakirambagizanya, kuko umwe aba akeneye undi ngo bamarane irungu.

Iki gihe umukecuru ashobora kureka kurya kuko Umusaza aba ataraza. Umwe aba yumva atagenda wenyine atari kumwe n’undi kuko aba ariwe umumara irungu.Rwa rukundo Eva yahariraga abana rurongera rukagarukira uyu Adam, ubundi bakongera bakamera nka cyera muri CHERIE,CHOU-CHOU." IBIBAZO

Mu bibazo byabajijwe Pasteur Antoine RUTAYISIRE bijyanye n’uko abantu bajya babyifatamo ngo ingo zibe nziza, yasubije ko dukwiye kubakira kuri rirya tegeko ry’Uurkundo Yesu yadusigiye. Ikindi kibazo cy’abantu babura umwanya wo kwita ku bana babo, babona ko kubareresha abakozi nta burere bitanga, bakajya kubareresha muri BOARDING SCHOOL .

Pasteur ati:"Iri ni ikosa rikomeye kuko aba bana barereshejwe muri Boarding nta AFFECTION y’ababyeyi bazagira, Umubyeyi ntazanamenya niba VALUES(Indangagaciro) ushaka ko umwana wawe yazagira arizo afite.

Aha Pasteur yasobanuye ko nta wundi muntu wakurerera neza nubwo yaba abihemberwa kuko Umwana iyo arezwe n’undi ntumenya uburere yahawe ubwo aribwo. Pasteur aragiza asaba ababyeyi kurera abana babo kugeza nibura ku myaka 12 kuko aribwo uzamenya niba VALUES ushaka ko azagira yarazibonye.

MURAKOZE IMANA IBAHE UMUGISHA