Menya kubaho mu migisha y’ Imana

KUBAHO MU MIGISHA Y’IMANA ( TO LIVE IN FAVOR OF GOD)

Zaburi 15, 1-5 : Uwiteka ni nde uzahagarara mu ihema ryawe ? ....
Zaburi 1, 1 : Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha kandi ntiyicarane n’abakobanyi...

Imirongo myinshi muri Bibliya ikunda kugaragaza imigisha Imana igenera umwana w’ umuntu. Mu gitabo cyo Gutegeka kwa 2 hatubwira Imigisha yose Imana igenera abantu bayo ariko ikabaha condition ngo :" Nugira umwete wo kumvira Amategeko nguhaye". Ibi rero bitwereka ko Imana iha umugisha abantu bayumvira.

Nyamara abantu bose bakunda kubona imigisha, ndetse nta muntu n’umwe utishimira ko yabona Imigisha, ndetse n’umuntu utajya agera mu rusengero usanga iyo agiye gushaka uwo bazabana, avuga ati :" Uwazajya gushaka aho bansezeranya kugirango bansabire umugisha mu rugo rwanjye. Uko ni nako n’iyo hagize upfa, usanga biruka bashaka abakozi b’Imana bo kumusengera. Nyamara n’ubwo atari asanzwe akunda gusenga.

Uzasanga bamwe bagerageza kwerekana ko Imigisha y’Imana iyigenera abantu ari uko babanje gutanga amaturo menshi na 1/10 ndetse bamwe mu ba Pasiteri bagenzi banjye, bagerageza kwerekana bakoresheje ijambo ryo muri Malaki ko Imana itanga imigisha ari uko umuntu abanje gutanga nawe 1/10.

Ubundi Favor of God twavuga ko ari nko kuba ahantu, uguwe neza, ukunzwe, unezerewe,.....

Imana itanga umugishwa (Favor) ku bantu bose. Hari itandukaniro hagati y’umwana mu rugo n’umugaragu cyangwa se umukozi. Abantu bakunda kwitwa ABAKOZI B’IMANA, ABAGARAGU B’IMANA nyamara muri ibyo byose kuba UMWANA W’IMANA biruta ibyo byose.

Zaburi 2,4 : Isi n’abayuzuye ni iby’Uwiteka, ninde uzahagarara ku musozi w’Uwiteka ? Ni ufite umutima utunganye,.... Aha, Imana itubwira mu ijambo ryayo iti :" Niba mushaka kuba abantu nishimira, kandi nkabaha imigisha, mugire umwete wo kunyumvira.

Abantu aho gushaka mu maso h’Imana ahubwo bakunda kubona ibiganza byayo, aho ni ukuvuga ko bakunda kubona gusa imigisha ituruka mu biganza byayo. Ni nayo mpamvu uzajya wumva abantu bakunze cyane kujya kumva umwigisha ubwira abantu ngo : Akira igitangaza cyawe,...."

Iyo ugenda ukiranuka uturana n’Imana, ukagenda wemye Imana nayo ikavuga iti :" Ubu ndi mu byawe". Wayitabaza igaseruka.

Urugero : Yosefu abantu bakunda kumuvuga nabi, ngo yari umuntu utari mwiza kuko yaregaga bene se. Nyamara Yosefu n’ubwo yareganaga byerekana ko yari umunyakuri, Kuregana byerekanaga inzira y’ubukiranutsi.Ni ukuvuga ngo :" Sinifatanyije namwe mu mafuti yanyu.

Bakuru ba Yosefu bahoraga bafata umwana w’intama bakawugurisha ubundi bagera mu rugo se yababaza bati :" Ntituzi aho ari, umenya igisimba cyamuriye. Yosefu kubwo gukiranuka kwe se yamubaza nawe ati :" Nta gisimba cyayiriye ahubwo barayigurishije. Ibyo bituma bene se bamwanga urunuka.

Nyamara urukundo rw’Imana, arirwo Favor y’Imana iteka rugenda ku bakirautsi. Uko niko se yamukunze, bamaze kumugurisha, ajya kwa Potifari, naho baramukunda kugeza no kuri Nyirabuja, aramwifuza ngo baryamane, ariko Yosefu kubwo gukiranuka aranga ati :" Nzarya umugisha mpabwa n’Imana aho kurya umugisha uvuye mu byaha".

Yesu yakomeje kuvuga ikizerekana ko tumukunda, ni uko dukomeza amategeko ye

Ku kibazo cy’uko haba hari uwabashije kubigeraho, ntawe wabona wageze ku bukiranutsi, nyamara nubundi agakiza ntitukagura ahubwo ni ubuntu. Reka ngerageze kubisobanura : Ubusanzwe nta muntu ujya agambirira kuzakora agisida(accident) nyamara turazikora. Iyo ukoze icyaha wari ufite gahunda yo kugikora uko ni nko kugambirira kugonga mu muhanda.

Uramutse ukoze impanuka utabigambiriye ahubwo bigutunguye, ibyo tibiba ari ikibazo, nyamara impanuka wagambiriye, iyo ntiba ikiri impanuka ahubwo iba ari umugambi mubisha. Uko ni nako rero iyo ukoze icyaha ufite gahunda yo kugikora Imana ikureba ikabona ko nta rukundo uyikunda. Ibyo rero nibyo bibi.

Hari kandi uwambajije Niba Yesu ataraje gukuraho amategeko, akaduha ubuntu. Hari kandi n’abavuga ngo iyo wakijijwe ntuba ugitwarwa n’amategeko. Ndetse bene aba bantu bamaze kuba benshi, bigisha ko Ubuntu bwaje, nta mpamvu yo kongera gushaka imirimo myiza. Nyamara ubu ni ubuyobe kuko ntabwo Yesu yaje Gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyakomeza.

Hari abavuga ngo ubwami twarabuhawe nyamara ariko nubwo twabuhawe, si ibintu Generalise ku bantu bose, ngo umuntu yigendere uko asha Mu by’ukuri, kuri ubu amategeko siyo aduhesha agakiza ahubwo iyo umukozi ashaka gushimisha shebuja aritwararika, agakora ibyo bamutegeka byose, akavunika kugirango arebe ko shebuja yanyurwa. Mu yandi magambo, shebuja ashimishwa no kuvunika no kwitanga k’umukozi we.Iyo atabikoze arirukanwa.

Umwana we siko bimeze kuko we ntabwo asabwa kwitwararika cyane ngo abone yabasha kuba iwabo, icyo asabwa gusa ni ukumvira ababyeyi gusa, nyamara ibi abikora adasabwa kwitwararika cyane ngo atava aho yirukanwa. We ari iwabo, umunyarwanda yaravuze ngo niyo avunnye umuheha bamwongera undi.

Uko ni nako rero Imana yadukuye mu bugaragu ikatugira abana mu rugo kubw’amaraso ya Yesu, tukaba tutagisabwa kwitwararika ku mategeko ngo atubate, adutware nk’abagaragu. Ahubwo dusabwa kumvira umwami wacu nk’abana bumvira umubyeyi. Uko niko gukizwa n’ubuntu bivuga.

Ubwo bwami bufite amategeko abugenga ushobora kububamo cyangwa kubuvamo. Ni nk’umubyeyi ufite umwana akunda akagira ibyo amubuza ati :" Mwana wanjye ntukagire gutya na gutya... iyo ubirenzeho, hari ho agera akajya agukingirana, ibyumba bimwe akajya asiga abifunze kuko azi imyitwarire yawe mibi. Nyamara kandi, ibi ntibikubuza uburenganzira bwawe bw’umwana mu rugo. Uko rero ni nako Imana yatugize abana mu rugo ku bw’agakiza twahawe.

Ikibazo twe dufite mu Rwanda, ni uko inyigisho twakiriye, zaje baramaze kuzifungura (DILUER) Padiri ati :"Nimugira gutya, na gutya, muzajya mu ijuru, yigisha imihango, abantu barayoboka bibwira ko ari iyo mihango ijyana abantu mu ijuru. Pasteur nawe aba azanye ibisa nabyo. Ku buryo abantu benshi bibeshya ko hari ibintu runaka bituma ugira uburenganzira ku ijuru. Nyamara siko biri ahubwo uyumvira uwo niwe Imana ishima.

Abantu bavuga agakiza uko bakumva, nyamara mu gakiza, Imana irabanza ikatugira abana, ikaduha n’uburenganzira nk’ubwana ku mubyeyi. Agakiza karimo Components :

Hari abafata Kristo nk’umucunguzi : ibi rero nibyo abantu bikundira,kuko ibyo bakoze byose bumva bihesheje amahoro ko babatuwe, bababariwe.
Hari abafata Krsito nk’Umwami : Umwami bisaba kumwumvira kandi umwami arategeka. Benshi ntibakunda Yesu w’umwami kuko kumwumvira batabikunda.

Hari uwabajije ngo :" Ese ni ngombwa gutanga amaturo n’icya cumi ko byari ibyo mu isezerano rya kera ? Abapasiteri benshi bakunze gufata icya cumi nk’ ikiguzi cy’umugisha, bigasa n’aho kugitanga ari ugutanga Ruswa kugirango ubone Favor !!! Nyamara ibi sibyo.

Ntabwo icya cumi cyari gikwiye kwigishwa nk’uburyo bwo kugura umugisha, kuko no muri Malaki batwereka Imana yababaye kubera kutumvira, ikabahendahenda iti :" Basi nimungerageze murebe ngo ndabaha umugisha".Uko guhendahenda rero byari byaje kubwo kutumvira kwabo.

Iyo ukunda Imana yawe n’umutima wawe wose, ntuba ugihendahenderwa 1/10 ngo ukunde ubone umugisha, icyo gihe ntawe uguhata ngo :" Kora gutya Imana nayo ibone gukora itya !!! Ibyo byabwirwa umuntu uhendahenderwa gukora ikintu atanagikoranye urukundo kuko aba abikora ari nko kugura.

Ubundi reka ducurukure ibintu : Dutanga icyacumi nk’ishimwe ry’uko Imana yaduhaye umugisha, ntabwo Imana iduha umugisha ari uko twabanje gutanga ibiguzi byitwa icyacumi. Nagenze amahanga menshi, ariko nabonye hari benshi babona imigisha ariko atari uko babanje gutanga icyacumi. Ndetse benshi mu bagira imigisha ku isi kuruta abandi si abatanga icyacumi cyane. Nyamara umwana nya mwana ni uzirikana gushimira umubyeyi wamugiriye neza.

Urugero naguha ni uko uramutse ukunda Imana icyacumi nticyaba ricyo ngombwa, ushobora no kukirenza bitewe n’urukundio ruri ku mutima wawa bitewe na none n’ubushobozi. Niko no gukunda Imana bikwiye kujyana n’urwego rw’umutima wawe uko uyikunda aho gutanga kubw’ikidodo cy’iterabwoba cyangwa se Kubwo gutanga ruswa ngo ubone umugisha.

IMANA IBAFASHE NGO MUBASHE KUBA MU MIGISHA Y’IMANA (FAVOR OF GOD)