Menya ko ufite agaciro gakomeye cyane Pasteur MUNYANZIZA Eulade

Abantu benshi muri ino si bariho batazi impamvu yo kubaho kwabo ndetse bakumva ko ntacyo kubaho bibamariye. Benshi babona nta gaciro bafite,. Kugeza ubwo batakaje ikizere cyo kubaho cyangwa bakabaho ubuzima ubona budafite icyerekezo bwuzuye ubwihebe n’amaganya menshi. Kubera iyo mpamvu bamwe bishora mu biyobyabwenge, ubusinzi, uburaya, ubujura n’ibindi bibi byinshi. Menya ko umuntu ari ikiremwa kiruta ibindi byose. Afite agaciro kadasanzwe. Bibiliya ibyerekana neza mu ngingo zikurikira :

1. Waremwe mu ishusho y’Imana.

“Tureme umuntu,agire ishusho yacu, ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.(Itang.1:26)”
Uku kuremwa mu ishusho y’Imana kugaragaza agaciro gakomeye umuntu afite ugereranyijje n’ibindi biremwa.Umuntu afitanye isano ya bugufi n’Imana.Hari imiterere y’Imana yashyizwe muri we: ubwenge, gutekereza, guhitamo,…Ikigeretse kuri ibyo yahawe ubutware bwo gutegeka ibyaremwe. Kuba Imana yarakuremye mu ishusho yayo ikakurutisha byose ni ikimenyetso ntakuka kerekana agaciro ufite.

2. Imana yakuremye igufiteho umugambi.

“Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.(Abefeso 2:10)”

Ntabwo wapfuye kubaho. Kubaho kwawe ntabwo ari impanuka. Uwakuremye agufiteho umugambi.Ufite ubutunzi muri wowe Imana yagushyizemo ngo bugirire abandi umumaro. Bivuze ngo buri wese afite impano iri muri we yo gukoreshereza Imana mu rwego rwo gusohoza umugambi wayo mu isi. Nibyo umuhanuzi Yeremiya yabwiwe ubwo yari ahamagawe : “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga (Yeremiya 1:5)”.
Iyaremye Yeremiya niyo yakuremye nawe .Ntukwiye rero kwiheba wibwira ko ntacyo umaze no gutakaza igihe cyawe uri mu bitagira umumaro (imirimo mibi), ahubwo ukwiye kwegera Imana ikaguhishurira umugambi wayo kuri wowe. Ukwiriye kumenya impano iri muri wowe ukayikoresha kandi neza.

3.Imana yaragukunze cyane.

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. (Yohana 3:16)”

Bitewe n’agaciro umuntu afite mu maso y’Imana, Imana yaramukunze kugeza ubwo itanze umwana wayo. Iki ni ikimenyetso ndakuka kerekana umwanya ukomeye umuntu afite mu byaremwe byose.Muri make Imana ijya ihangayikira umuntu yaremye, imuhoza ku mutima, ihora imwifuriza ibyiza nkuko umubyeyi ahangayikira urubyaro rwe. Ibyo ibiterwa ni uko uri uw’igiciro gikomeye mu maso yayo. Intumwa Pawulo yabyibukije Abaroma agira ati: “Mbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?(Abaroma 8:32)”.
Reka rero kwiheba, wikwangiza imibereho yawe, wipfusha igihe cyawe ubusa. Emerera Yesu Kristo yinjire mu mutima wawe, ubuzima bwawe abuhe icyerekezo, utangire kugendera mu mugambi w’Imana no kuryoherwa no kuba uriho naho waba unyura mu mibereho iruhije.

Pasteur MUNYANZIZA Eulade