Menya indwara y’ igisukari (diabetes) n’ uburyo wayirinda

Indwara yigisukari ni indwara mbi cyane kuko kenshi idakira (chronic) ibaho igihe urwagashya rutari gukora neza imisemburo ishinzwe kuringaniza isukari mumubiri indwara yigisukari igira ubwoko bugera kuri butatu. Diyabete y’ubwoko bwa mbere,Diyabete yubwoko bwa kabiri,Gestational Diebetes.

Diyabete y’ubwoko bwa mbere ni igihe urwagashya ruba rutabashije gukora umusemburo witwa Insulin ushinzwe kugabanya isukari mu mubiri ikaba ikunze kugaragara mu bantu bakiri bato. Dore bimwe mu bimenyetso biyigaragaza:kunyaragura,gucika intege,kumva ushaka guhora urya unanywa buri kanya

Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri iboneka mu gihe umubiri uri gukora uyu musemburo wa insulin udahagije cyangwa se uhagije ariko uturemangingo tw’umubiri ntitubashe gukoresha uyu musemburo bityo isukari igakomeza kuba nyinshi mumubiri. Abashakashatsi bagaragaje ko 90% byabantu barwaye iyi ndwara y’igisukari ku isi baba bafite iyi y’ubwoko bwa kabiri.Dore bimwe mu bimenyetso biyiranga: kugira ubushake bwo kunyara buri kanya,Guhora ushaka kurya no kunywa burikanya,kugira iseseme, gucika intege byo kurugero rwo hejuru.

Naho Gestational Diabete yo igaragara ku bagore batwite ikaba ikunze kugaragara mu gihembwe cya kabiri aho isukari iba nyinshi mumubiri kenshi iyi irangira aruko umuntu amaze kubyara.

DORE BIMWE MUBYAGUFASHA KURINGANIZA ISUKARI MUMUBIRI.

• Gukora imyitozo ngorora ngingo(Exercises Physiques)
• Kwitoza kurya ibiribwa bikungahaye kuturemangingo ndodo(fiber=ibikatsi) twavugamo nkimbuto n’imboga kuko bifasha mukuringaniza isukari mumubiri
• Gusinzira bihagije no kwirinda stress
• Kurya ibiribwa bikungahaye ku myunyu ngugu nka chromium na magnesium .urugero: amagi
• Gukoresha ibizamini byo kureba uko isukari ihagaze mumubiri byafasha mukuringaniza isukari mumubiri
• Kunywa amazi ahagije kandi kukigero kidsahinduka buri munsi
• Kuringaniza ibiribwa ufata bikungahaye ku isukari
• Kuzibukira gukoresha isukari ituruka mubimera itaraca munganda
Mugihe ukoresheje ikizamini cy’ isukari ugasanga iri hejuru cyangwa hasi ya 70-120mg/dl mbere ya byose ugomba kwihutira kugana muganga ubundi ugakurikiza inama za muganga.


AHO BYAVUYE:

Santé par les aliments page
www.nutrition-and-you.com
La nutrition .fr
Nzacyahinyeretse Martha